Vuba aha nibwo hari hagaragaye amakuru y’iyibwa ry’ibendera na banderole yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ngoma gusa kuri ubu hari andi makuru avuga ko iri bendera na banderole yatoraguwe mu musarane w’umurenge SACCO.

Iri Bendera na Banderole byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma bikaza kubura mu ntangiro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu byombi byatoraguwe mu bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO ya Rukumberi.


Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko hari abantu bitwikiriye ijoro bamanura Ibendera ry’igihugu na Banderole yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano n’abaturage batangiye kubishakisha, ndetse abari baraye irondo batabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.

Kubw’amahirwe kuri uyu wa Gatatu nibwo byatoraguwe bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO y’Umurenge wa Rukumberi.

Gusa hari amakuru avuga ko hari umuturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda watawe muri yombi ukekwaho kuba ariwe wari watwaye ririya Bendera ry’igihugu na Banderole iriho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside.

Bivugwa ko amakuru yo guta muri yombi uriya ukekwaho kumanura ririya Bendera na Banderole yatanzwe na Nyina umubyara, gusa nawe ngo amaze gutabwa muri yombi yarabyiyemereye.

Mu gihe cyo Kwibuka umwaka ushize, muri aka Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi nabwo bibye ‘Bandelore’ yo ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bayisanga mu rugo rw’uwari umuyobozi w’Akagari.

Hamwe n’ibyo byose bikaba bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe mu baturage.

Ndacyayisenga Fred

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/ibendera.jpg?fit=640%2C384&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/ibendera.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSVuba aha nibwo hari hagaragaye amakuru y’iyibwa ry’ibendera na banderole yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ngoma gusa kuri ubu hari andi makuru avuga ko iri bendera na banderole yatoraguwe mu musarane w’umurenge SACCO. Iri Bendera na Banderole byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE