Igice kimwe cya ‘Burera Resort Hotel’ yubatswe n’Akarere ka Burera ku Kiyaga cya Burera(Ifoto/Umurengezi Régis)

Akarere ka Burera kubatse hoteli yahawe izina rya ‘Burera Beach Resort Hotel’ gusa hashize umwaka imirimo yo kuyubaka isojwe ariko ntikorerwamo kubera impamvu zidatangazwa.

Iyo hoteli iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare mu Murenge wa Kagogo. Yatangiye kubakwa mu ntangiro za 2015, yuzura mu ntangiriro za Nyakanga 2016 itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 500.

Ubusanzwe uturere ntidukora ibijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ariko inama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo “Gutinyura” abikorera n’abashoramari babyaza umusaruro amahirwe ako karere gafite adahabwa agaciro nk’uko byagiye bitangazwa n’abari bayoboye Akarere ka Burera icyo gihe.

Nubwo abayobozi b’Akarere ka Burera bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira iyubakwa ry’iriya hoteli barangije manda, ababasimbuye nabo baje bashyigikira igitekerezo cy’iriya hoteli ndetse bo bakajya bumvikana bavuga ko igomba gutangira ‘vuba’ mu nyungu z’abayituriye no mu nyungu z’iterambere ry’ako karere muri rusange.

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, Habumuremyi Evariste, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe ubukungu, yahamirije abanyamakuru ko ‘Burera Beach Resort Hotel’ yuzuye ko kandi icyari gisigaye ari ugushyiramo ibikoresho gusa.

Icyo gihe Habumuremyi yagize ati “Yaruzuye [hoteli]! Igice cya mbere cyari icyo kuyubaka ikuzura, ubwo igikurikiraho ni ugushyiramo ibikoresho, muri iyi ngengo y’imari (2016-2017), ni byo tugiye gukurikizaho.” abajijwe igihe ibyo bikoresho byagombaga gushyirirwamo yirinze kugira icyo avuga.

Nyuma y’amezi umunani uyu muyobozi atangaje ibyo, tariki ya 16 Werurwe 2017 Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyongeye kunyarukira ahari iriya hoteli gisanga nubundi ntakirakorwa, gusa noneho Habumuremyi bwo yatangaje ko haburaga ‘granite’ gusa, maze ashimangira ko kuzishyiramo bitagomba kurenza ukwezi bityo iyo hoteli igatangira gukora.

Ati “Hoteli yacu yaruzuye, gusa ikintu gisigaye ni ugushyiramo granite kandi zatangiye kuza, ubu rero iyo mirimo nirangira hoteli izahita itangira gukora (…) uko tubiteganya, gushyiramo ziriya granite ntabwo byarenza ukwezi; urumva nyuma y’ukwezi rero ishobora guhita itangira gukora.”

‘Burera Beach Resort Hotel’ iherereye neza ku nkengera z’Ikiyaga cya Burera(Ifoto/Kigali Today)

Ku ruhande rw’abaturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abaturiye agace kubatswemo iriya hoteli, bahuriza ku kuvuga ko batazi impamvu ikomeje gutinda gufungura imiryango mu gihe nyamara ngo barasezeranyijwe n’ubuyobozi bwabo ko igomba kubakura mu bukene bityo bakihuta mu iterambere binyuze mu kugurishayo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hatibagiwe no kuhabwamo imirimo.

Akingeyeneye Yvette, umwe mu baturiye iriya hotel agira ati “Natwe twaheze mu gihirahiro, ntituzi ibibazo iyi hoteli y’akarere kacu ifite; ari meya, ari abamwungirije, ari gitifu ndetse n’abandi bayobozi bose hashize igihe baduhoza ku cyizere ko iyo hoteli izadufasha mu iterambere, gusa twarategereje turaheba, yewe nta n’icyizere dufite ko izafungura vuba.”

Hategekima Cyprien, umuhinzi wo mu Murenge wa Kagogo, we agira ati “Tumaranye igihe icyizere ko iriya hoteli izajya itugurira imyaka, nubwo dusanganywe amasoko ubuyobozi bwari bwaradusezeranyije ko izajya itugurira ku giciro cyiza (…) mutubarize ubuyobozi impamvu iyi hoteli idakora.”

Twandika iyi nkuru twagerageje kuvugisha abayobozi b’Akarere ka Burera bari mu mwanya nyawo wo kugira icyo bavuga kuri iriya hoteli gusa nta n’umwe witabye telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi boherejwe ntibabusubije.

Icyumba cyagenewe kwakira inama cya hoteli yubatswe n’Akarere ka Burera

Mu ntangiro ubwo hatangazwaga umushinga wo kubaka ‘Burera Beach Resort Hotel’, Akarere ka Burera kari kavuze ko niyuzura kazayishyira mu maboko y’abikorera bo muri ako karere akaba ari bo bacunga imirimo yayo ndetse bagira ubushake bakaba banayegukana.

Ni inkuru yasamiwe hejuru n’urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Burera aho abikorera bakuru biyemeje gutanga ibihumbi 500 buri umwe naho abato batanga ibimbi 50 kugira ngo begeranye ubushobozi bubafasha kwegukana iriya hoteli mu gihe akarere kazaba kayimuritse.

Akarere ka Burera nikagira icyo gatangaza kuri iriya hoteli tuzabibamenyesha…

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kagogo.jpg?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kagogo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIgice kimwe cya ‘Burera Resort Hotel’ yubatswe n’Akarere ka Burera ku Kiyaga cya Burera(Ifoto/Umurengezi Régis) Akarere ka Burera kubatse hoteli yahawe izina rya ‘Burera Beach Resort Hotel’ gusa hashize umwaka imirimo yo kuyubaka isojwe ariko ntikorerwamo kubera impamvu zidatangazwa. Iyo hoteli iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE