Hirya no hino mu Rwanda, hadutse urwego rushya rwo gucunga umutekano mu baturage henshi na henshi babita (Inkeragutabara).

Inkeragutabara zikurubana zinakandagira umusore i Nyamirambo

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bamaze iminsi bavuga ko izo Nkeragutabara zibabangamira ndetse ari nazo ziteza akavuyo.

Mu nkuru umunyamakuru wa City Radio yatangaje ku wa mbere w’icyi cyumweru yumvikanishaga amjwi y’abaturage babangamiwe n’izo nkera gutabara (mu karere ka Nyamagabe)

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abacuruza mu mihanda (ku dutaro) nabo bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa by’inkeragutabara.

Abo bo bavuga ko usibye kubaka za ruswa, babakubita bakanabambura ibicuruzwa byabo.

Nyamara ariko yaba inkeragutabara cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze ntibajya bemera uruhare rwabo mu kubangamira abatuirage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili i nyamiramo mu masaha ya saa tatu z’ijoro, inkeragutabara zigeze kuri 6 zari ziri gukubita, zikururana umuhungu w’umusore.

Ubwo twahageraga twabajije icyo uwo musore yaba azira, maze inkeragutaba zitubwira ko polisi yazisabye gufata abana bose b’inzererezi bakabajyana kuri station ya polisi.

Abaturage bari bahuruye ari benshi nabo bumiwe bavuga ko bitumvukana ukuntu abantu bakuru bafata umuntu ngo ni inzererezi.

“Gufata umuntu nta kosa yakoze bakamukurubana gutya, bakubita kugeza aho bamuvushize amarasaro ?”

“Ahubwo se ibi byaje ryari ? Ngo ni abayobozi …….. aka ni akarengane rwose”

Twabajije uwari ukuriye icyo gikorwa, yadusabye kudatangaza amazina ye n’ishusho ariko adutangariza ko gufata abo bana b’inzerezi ari ugucunga umutekano ngo kuko ari bo bangiza umutekeno cyane.

“Aba bana ni ba mayibobo, bariba bakambura abantu……..niyo mpamvu bose tugomba kubafata tukabajyana kubafunga”

Usibye uyu musore bari bari gukubita banamukururana hasi, bashaka kumutwara ku ngufu, nasanze hari uwo bari bamaze kuzamukana kuri polisi ya Nyarugenge.

Source:Umuryango



.

Placide KayitarePOLITICSHirya no hino mu Rwanda, hadutse urwego rushya rwo gucunga umutekano mu baturage henshi na henshi babita (Inkeragutabara). Inkeragutabara zikurubana zinakandagira umusore i Nyamirambo Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bamaze iminsi bavuga ko izo Nkeragutabara zibabangamira ndetse ari nazo ziteza akavuyo. Mu nkuru umunyamakuru wa City Radio yatangaje ku wa mbere w’icyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE