Abana b’u Rwanda bari munsi y’imyaka itanu 38% yabo bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi, ni ikibazo gikomeye ukurikije iyi mibare, ariko Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba kubera ingamba zo guhindura imyumvire y’ababyeyi ku mirire kuko ngo ariho ikibazo gishingiye.

Ikibazo cy'imirire mibi mu bana gishingiye ku myumvire n'ubumenyi bucye ntabwo gishingiye ku kubura amafunguro

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gishingiye ku myumvire n’ubumenyi bucye ntabwo gishingiye ku kubura amafunguro nk’uko bivugwa n’abayobozi. Aba ni ababyeyi b’i Gafumba bigishwa gutegura indyo yuzuye ku bana

Ubukangurambaga ahatandukanye mu gihugu, inama nyunguranabitekerezo, amahugurwa y’ababyeyi ku mirire y’abana n’ibindi ni bimwe mu biri gukorwa. Kuri uyu wa kane mu murenge wa Kinoni/Burera hateranye inama yo kuganira kuri iki kibazo, inama yarimo n’ababyeyi bo muri aka gace.

Mu mpera za 2016 Leta yashyizeho ‘secretariat’ ishingiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; izajya ihuriza hamwe ingamba zose zishyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya imirire mibi n’ibibazo byo kugwingira mu bana.

Odette Uwamariya Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ikibazo cyo kugwingira mu bana gishingiye cyane ku myumvire y’ababyeyi ari naho bashaka guhera bakosora.

Ati “Tumaze imyaka myinshi tubirwanya ndetse hashyizweho Komite zigamije kurwanya imirire mibi mu bana ku rwego rw’uturere bakorana n’abashinzwe imibereho myiza ku nzego zinyuranye bagamije guhindura imyumvire y’ababyeyi kuko ariyo nzira yo kurandura ikibazo.”

Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizakemurwa bidatinze cyane kubera izo mbaraga zabishyizwemo ku nzego zose.

Uwamariya avuga ko ikibazo gihari atari ukubura kw’ibiribwa ahubwo ikibazo kiri mu babyeyi ari ugutegura neza ibiribwa bafite ngo  bibe ingirakamaro ku bana.

Ababyeyi ba hano mu kagari ka Gafumba Umurenge wa Kinoni bavuga ko bagenda bajijukirwa no kwita ku bana babo babategurira amafunguro yuzuye kubera ko babyigishijwe.

Odette Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba

Odette Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba

Mu mudugudu wa Busumba muri aka kagari ho ngo bishimira ko abana bose baho bari munsi y’imyaka itanu bari mu ibara ry’icyatsi (bari gukura neza).

Marie Louise Niyitegeka, umubyeyi muri uyu mudugudu avuga ko nubwo hari bacye bakiri mu bujiji, ariko ababyeyi benshi muri aka gace bamaze kumenya gutegurira abana indyo yuzuye kugira ngo abana bakure neza.

Ati “Ino aha tweza ibirayi, ibishyimbo, ibijumba n’imboga rwatsi, twigishijwe kubitegura neza kugira ngo bibafshe mu gukura neza kw’abana bacuMbere twumvaga ko kurya neza ari ukurya akanyama, amafiriti se cyangwa umuceri. Ariko ubu ibya hano iwacu nibyo tugenda twigishanya uburyo bitegurwa neza kandi bikagira intungamubiri.”

Mu nzego z’ubutegetsi, kurwanya imirire mibi ni inshingano zihera ku rwego rw’umudugudu, akagali, umurenge n’akarere. Naho ku rwego rwa Guverinoma, ni inshingano ziri minisiteri zitandukanye ari zo: MINALOC, MINEDUC, MINISANTE, MIGEPROF, MINAGRI na MIDMAR.

Muri aka kagari bishimira ko abana baho bose ngo bari mu ibara ry'icyatsi

Mu mudugudu wa Busumba bishimira ko abana baho bose ngo bari mu ibara ry’icyatsi

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Burera