Hari abasenyewe nyakatsi ntibubakirwa bagiye kumara imyaka irenga 9 bacumbitse mu baturanyi
Nyuma y’imyaka igera ku icumi hatangijwe gahunda yo guca nyakasi ndetse muri 2012 bigatangazwa ku mugararago ko nyakatsi yarandutse ndetse imiryango yari iyituyemo ikaba iba mu mabati cyangwa amategura, mu mpera za 2016 mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye imiryango yasenyewe nyakatsi ariko ntiyubakirwa ikomeza gucumbika mu baturanyi kugeza ubu.
Ubwo gahunda yo kurandura nyakatsi yari irimbanyije, inzu za nyakatsi zose zarashenywe, imiryango imwe yari izirimo itishoboye irubakirwa, ikanyakanya ihabwa ibikoresho by’ibanze n’umuganda w’abaturage ndetse iyifashije yo iriyubakira.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Rose Mureshyankwano yatangarije Umuryango ko iki kibazo yakimenye mu Ugushyingo umwaka ushize amaze iminsi mike ageze mu Ntara y’Amajyepfo kizamuwe n’Akarere ka Gisagara kari kamaze kubona umubare utari muto w’imiryango yasenyewe nyakatsi ariko ntiyubakirwa ihama aho yari yarasembereye (yacumbitse) kugeza ubu (imyaka irega 9).
Guverineri Mureshyankwano atangaza ko bishoboka ko ubuyobozi bwubakiye abatishobye icyo gihe bugakeka ko ikibazo kirangiye nyamara hari imiryango yabacumbitse mu ngo z’abaturanyi.
Iki kibazo cy’iyi miryango yasenyewe nyakatsi ikananirwa kwiyubakira, hiyongeraho ikindi kibazo cy’ abasore bavuka mu miryango ikennye barongoreye mu bikoni by’iwabo kubera kubura amikoro yo kubaka inzu z’amabati cyangwa amategura kandi na nyakatsi itemewe. Iyi nayo ikaba ari imiryango idafite aho iba.
Hari n’imiryango yasenyewe nyakatsi ariko igerageza kubaka ariko amikoro arayishirana ndetse imwe yaje gutangaza ko yabuze inkunga yari yemerewe ubwo yatangiraga kubaka. Iyi miryango imwe ntiyasubiye gucumbika ahubwo aya amazu bayabereyemo aho. Amafoto n’inkuru by’imiryango yari cyangwa ituye mu nzu z’imirangara zidakinze ntizibe zinasakaye yagiye asohoka mu binyamakuru biyihururiza.
- Bamurange icyo gihe (muri 2015) yafotowe ari imbere y’iyi nzi ari nayo atuyemo n’umuryango we. Aha hari mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagali ka Buguli, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi/ Foto: Igihe
Guverineri kandi avuga hari n’imiryango yasenyewe nyakatsi yimukira mu Burasirazuba ariko igezeyo ubuzima buranga igarutse nayo isembera mu baturanyi.
Akaba akomeza avuga ko uko iyo hataba uburangare bw’abayobozi iki kibazo kiba cyaramenyekanye iyi miryango ikubakirwa.
Yagize ati:” ntabwo nzi neza impamvu yatumye iyi miryango itegereza igihe kingana gutya n’ikibazo cyayo ntikimenyekane, mbona ubuyobozi bwarabigizemo uburangare”.
Gusa, Guverineri Mureshyankwano avuga ko aho iki kibazo kimenyekaniye bahise basaba Uturere twose kubarura iyi miryango yose igicumbitse ngo yubakirwe.
Yagize ati:” ubu twamaze kwegeranya imibare yose y’imiryango ikeneye kubakirwa, twihaye ko iki kibazo kirangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imali ( Kamena 2017) kandi amafaranga azabikora arahari nta kibazo”.
Mu mwaka wa 2012 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Inzego z’Ibanze yatangaje ku mugaragaro ko nyakatsi yari imaze gucika burundu ndetse nta muryango n’umwe ugituye mu bwoko bw’izi nzu za nyakatsi.
Kurwanya nyakatsi byari byatangiye kuva mu mwaka wa 2006 ubwo habaga amavugurura mu nzego z’ibanze hakajyaho Uturere 30 n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Imirenge tuzi ubu. Kuva izi nzego zajyaho zatangiye gushishikariza abari batuye muri nyakatsi kuzivamo no kubaka inzu z’amabati cyangwa se amategura.
Muri 2007, nibwo kurwanya no guca nyakatsi byakajije umurego, iki gihe abaturage binangiye bakanga kuzivamo basabwe kuzisenya, abananiranye ubuyobozi buzisenyesha ku mbaraga.
Umuryango washatse kumenya niba iki kibazo cy’imiryango yasenyewe nyakatsi ntibone aho iba ikiba igicumbitse mu baturanyi kiri no mu zindi Ntara z’Igihugu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu idukangariza ko ntacyo izi.
Ngendahimana Ladislas, Umuyobozi ufite mu nshingano ze itangazamakuru muri iyi Minisiteri, yatangarije Umuryango ko icyo kibazo ntacyo Minisiteri izi.
Akomeza avuga ko atumva neza impamvu gahunda yo guca nyakatsi yaba yararangiye muri 2012, hakaza ibyiciro by’ubudehe byose bigamije gufasha abatishoboye ariko hakaba hari ababa barahisemo gucumbika imyaka irenga icumi nta rwego na rumwe bagejejeho ikibazo cy’icumbi bafite!
Yagize ati:” ntabwo tubazi (abasenyewe nyakatsi bagicumbitse mu baturanyi kugeza ubu), gahunda yo guca nyakatsi yashojwe ku mugaragaro muri 2012, sinumva ukuntu wacumbika imyaka 10 yose ntugire aho ugeza ikibazo cyawe, yaba yaratewe n’iki gutegereza iki gihe cyose? Ku rwego rw’igihugu gahunda yo kurwanya nyakatsi yararangiye, kuki bategereje”?
Gusa n’ubwo uyu muyobozi yadutangarije ko MINALOC iki kibazo itakizi, Umuryango wamenye ko mu nama yaguye y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abayobozi b’Uturere guhagurukira iki kibazo cya nyakatsi yarandutse ariko abari bazituyemo ntibubakirwe bakaba barakomeje gucumbika mu baturanyi kugeza ubu.
Kubeshya ku byagezweho nta bihari n’ibyarangiye rimwe na rimwe bitaratangira cyangwa bitarabaye, raporo z’ibinyoma rimwe na rimwe zigamije kuzamura amanota y’Imihigo biri muri bimwe mu byagiye biranga ubuzima bwa buri munsi bw’imikorere y’abayobozi mu nzego z’ibanze. Imigenzereze nk’iyi ikaba yariswe “gutekinika”.
Mu mwiherero w’abayobozi uheruka kubera I Gabiro muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi bawitabiriye gucika ku ngeso yo kubeshya kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage.
https://inyenyerinews.info/politiki/hari-abasenyewe-nyakatsi-ntibubakirwa-bagiye-kumara-imyaka-irenga-9-bacumbitse-mu-baturanyi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Amajyepfo.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Amajyepfo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1POLITICSNyuma y’imyaka igera ku icumi hatangijwe gahunda yo guca nyakasi ndetse muri 2012 bigatangazwa ku mugararago ko nyakatsi yarandutse ndetse imiryango yari iyituyemo ikaba iba mu mabati cyangwa amategura, mu mpera za 2016 mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye imiryango yasenyewe nyakatsi ariko ntiyubakirwa ikomeza gucumbika mu baturanyi kugeza ubu. Ubwo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS