Hagiye gushyirwaho amategeko ahana ibyaha bigendanye n’ikoranabuhanga
Kigali – hateranye inama mpuzamahanga yateguwe na na Ministeri ikoranabuhanga n’urubyiruko ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wa ITU (International Telecommunication Union) igamije kureba ubwirinzi bw’ibikorwa by’abantu mu ikoranabuhanga no kwiga ku mategeko abigenga.
Muri iyi nama harebwe ku mategeko ahana n’arengera uwaba yakoze cyangwa yakorewe amakosa cyangwa ibyaha bitandukanye bigendanye n’ikoranabuhanga.
Emmanuel  Dusenge ushinzwe ibikorwa remezo muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yabwiye UMUSEKE ko amategeko yari asanzwe ahari ariko abantu benshi batayasobanukiwe neza.
Ati ““Mu by’ukuri amategeko yari ahari ariko uko iterambere rigenda riza tugomba kwicara tukagenzura niba nta bigenda bihinduka, ubu no  mu Nteko ishinga amategeko hari umushinga w’itegeko rigenga itumanaho rikiri mu nyigo kuburyo haba mu nzego za Leta ndetse n’izigenga haba uburyo amabanga y’umuntu cyangwa  ikigo byagira umutekano usesuyeâ€.
Emmanuel Dusenge akomeza avuga ko mu ikoranabuhanga umubare w’ibanga ugomba kuba witwa ibanga mu gihe urinzwe na nyirawo, kandi ko akenshi usanga umutekano w’ikoranabuhanga wangizwa n’abarifite mu nshingano.
Dusenge Emanuel ushinzwe ibikorwa remezo muri MYICT
Iyi nama yagaragaje ko ku isonga ry’abahura n’ingaruka zituruka mu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo budakwiye ari ibigo by’itumanaho, amabanki ndetse n’ibitangazamakuru.
Umuyobozi wa Equity Bank ishami rya Remera yadutangarije ko nawe ubwe nk’umuyobozi nta makuru menshi aba azi kubijyanye n’imikorere ya Banki mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
We kandi yemeza ko kugeza ubu nta bibazo byerekeranye n’ibyaha ku ikoranabuhanga arahura nabyo mu kazi ke kugeza ubu.
Mu gihe igihugu kiri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga Ministeri irifite mu nshingano ivuga ko igomba gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha birishingiyeho, ikanamenyesha abanyarwanda ko bagomba kuba maso mu kwirinda bene ibi byaha.
Mu Rwanda hari abajura bavugwaku byuma bya za ATM baba ngo basigaye bazi kwibisha imibare y’ibanga y’abakoresha izo ATM iyo bamaze kuzibiba nubwo ntawurafatwa ngo agaragazwe kugeza ubu.
Mu ikoranabuhanga kandi ku Isi hamaze iminsi havugwa inkuru y’umugabo Eduard Snowden wamennye amabanga y’ubutasi mu ikoranabuhanga bwa Leta z’Unze ubumwe za Amerika maze igikuba kiracika.
Â
Â