Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuri uyu wa Gatandatu, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.

Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.

Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.

Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.

Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.

Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).

Rwemalika Félicité yabuze amajwi amwemerera kuyobora Ferwafa