Ejo ku itariki ya 28 Ukwakira 2015 habayeho impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Rwanda RDF nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo.


Brig Gen Charles Karamba ni we mugaba mushya w’ingabo zirwanira mu kirere, mu gihe Maj Gen Rutatina ari we muyobozi mushya w’Urwego rushinzwe iperereza ry’igisirikari (J2).

JPEG - 25.9 kb
Brig. Gen. Karamba

Brig Gen Innocent Kabandana yagizwe umuyobozi w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) mu gihe Maj Gen Kazura yagizwe umuyobozi w’ishuri rya Gisirikari rya Nyakinama.

JPEG - 46.7 kb
Brig Gen. Innocent Kabandana
JPEG - 69.5 kb
Maj. Gen. Jean Bosco Kazura

Brig Gen Joseph Demali na Lt Col Franco Rutagengwa bo bagizwe abayobozi mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

JPEG - 18.6 kb
Brig Gen. Joseph Demali

Col Vincent Nyakarundi we yagizwe umuyobozi ushinzwe inyungu za gisirikari z’u Rwanda i Washington, hanyuma Major Raoul Bazatoha we akaba yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonnel ahita yoherezwa i New York guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikari.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSEjo ku itariki ya 28 Ukwakira 2015 habayeho impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Rwanda RDF nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo. Brig Gen Charles Karamba ni we mugaba mushya w’ingabo zirwanira mu kirere, mu gihe Maj Gen Rutatina ari we muyobozi mushya w’Urwego rushinzwe iperereza ry’igisirikari (J2). Brig. Gen. KarambaBrig Gen...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE