Gutoza abanyamakuru si ukubangamira uburenganzira bwabo-Rucagu Boniface
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umutahira mukuru w’intore, Rucagu Boniface, yatangarije abanyamakuru bitabiriye Itorero ko kubatoza umuco w’Ubutore, atari ukubangamira uburenganzira bwabo.
Yabitangarije mu muhango wo gutangiza iri torero ribaye ku nshuro ya Kabiri, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mata 2017, ubera mu kigo cy’Igihugu gitoza umuco w’Ubutore, giherereye i Nkumba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Rucagu yabwiye izi Ntore 148 zirimo abagore 37,ko kubatoza Umuco w’ubutore atari ukubabuza uburenganzira bwabo nk’abanyamwuga, ahubwo ari ukubafasha kuba Abanyamakuru bizihiye u Rwanda, bazatanga umuzanzu mu kubaka u Rwanda ndetse n’iterambere rya Afurika, babicishije mu muyoboro w’itangazamakuru.
Ati” Kuganira ku Bunyarwanda no ku Ndangagaciro z’umuco na Kirazira si ukubangamira uburenganzira bwanyu.
Amasomo muzahabwa azabafasha kurushaho kuba abanyamakuru bashishikajwe n’iterambere ry’u Rwanda, Akarere ndetse n’umugabane tubarizwamo”.
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye intore zigiye gutozwa muri iki cyiciro kuzakurikira neza amasomo bazahabwa , kuko azabafasha kurushaho kumva inshingano bafite zo kugaragaza u Rwanda nyarwo, mu ruhando rw’amahanga.
Ati ” Itorero rifasha abatozwa gukomera ku muco wo gukunda igihugu, kugikorera, kukirinda ndetse no kucyitangira.”
Yashimiye kandi Abanyamakuru batojwe mu cyiciro cya mbere bagahabwa izina ry’ubutore ry’Impamyabigwi, anabashimira ku ruhare bagize bakangurira bagenzi babo kwitabira icyiciro cya kabiri cy’iri torero, ubu akaba ari nabo bari kubatoza.
Barore Cleophas umwe mu banyamakuru bitabiriye iri torero, yatangaje ko kuba hari bagenzi babo bababanjirije muri iri torero, biri mu byabongereye imbaraga zo kuryitabira.
Ati” Kuba hari bagenzi bacu bitabiriye iri torero mbere bakaza batwereka impinduka, mu mwuga, mu mibanire, mu mikorere, byatwongereye imbaraga zo kwitabira iri torero twumva neza ko tutazapfa ubusa.”
Icyiciro cya mbere cy’Impamyabigwi cyatojwe mu mpera z’Ukwezi k’Ukwakira 2015, bagenzi babo batangiye gutozwa kuri uyu wa Gatatu bazasoza amahugurwa ku itariki ya 26 Mata 2017
– See more at: http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/gutoza-abanyamakuru-si-ukubangamira-uburenganzira-bwabo-rucagu-boniface#sthash.1jciptL2.dpuf
https://inyenyerinews.info/politiki/gutoza-abanyamakuru-si-ukubangamira-uburenganzira-bwabo-rucagu-boniface/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/nkumba_opening-ceremony_impamyabigwi-2.jpg_3.jpg?fit=717%2C478&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/nkumba_opening-ceremony_impamyabigwi-2.jpg_3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1POLITICSUmuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umutahira mukuru w’intore, Rucagu Boniface, yatangarije abanyamakuru bitabiriye Itorero ko kubatoza umuco w’Ubutore, atari ukubangamira uburenganzira bwabo. Abayobozi bakuru nyuma y’Umuhango wo gutangiza itorero ry’abanyamakuru Yabitangarije mu muhango wo gutangiza iri torero ribaye ku nshuro ya Kabiri, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS