Giramata Josiane ukomoka mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, yagaragaye mu mashusho amwerekana aryamye mu cyondo ari mu Itorero, buri wese akayasobanura uko ashatse bitandukanye n’ukuri kwayo.

Ayo mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mukobwa yigaragura mu byondo ahagarikiwe n’abatoza b’Intore.

Ubusanzwe mu ngando cyangwa mu itorero, hatangirwa amasomo y’uburere mboneragihugu, bakiga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, bagakora imyitozo ngororamubiri, hakananyuramo iyo kunyura mu bigeragezo bijya gusa n’imyitozo ya gisirikare. Abasivile bayikora baranyurwa ariko nta mashusho afatwa.

Izo nyigisho ni zo Giramata yahuye nazo mu Karere ka Kirehe aho avuka, ari mu banyeshuri barangije ayisumbuye bagitegereje amanota, zibategurira kuba Abanyarwanda bizihiye igihugu.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Giramata uba mu Mujyi wa Kigali, yavuze kuri ayo mashusho yafashwe ari mu itorero muri Rusumo High school, ryatangiye ku wa 6 Mutarama 2018 rikamara icyumweru kimwe.

Giramata uheruka gusoza amashuri yisumbuye kuri Collège ACJ/Karama mu Karere ka Muhanga mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya mudasobwa, yahamirije IGIHE ko ibyo amshusho agaragaza yabikoze atuje, abisoza yumva ko ari ibisanzwe.

Yagize ati “Naje ku Cyumweru abandi batangiye kuwa Gatandatu. Nahageze nkererewe kuko nari ndi i Kigali, hari ibintu nari ndimo, naravuze ngo nshobora kuzakorera aho nari ndi gusa mu rugo bambwira ko banyandikishije aho mvuka i Kirehe, barambwira ngo ‘vayo ujye mu itorero inaha niho twakwandikishije. “

Mu kuhagera nibwo yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abatoza b’intore, aza no gukoreshwa bimwe mu bintu bikomeza umutima birimo kuryama mu mazi no kuyigaraguramo ariko afatwa amashusho mu buryo atamenye, ajya ku karubanda.

Yagize ati “Ariya mashusho mwabonye nari ndi mu Itorero ry’igihugu, nk’uko mu bizi ni gahunda y’igihugu ikorwa buri mwaka ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye. “

Hari abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda basamiye hejuru ayo mashusho batangira kuvuga ko Giramata yahohotewe. Ababibona batyo batunguye Giramata.

Ati “Nkanjye ntabwo nabyakiriye nabi kuko bitari ubwa mbere bibaye mu gihugu, nari nzi ko ari ibintu bibaho buri mwaka. Ntabwo nabyakiriye nk’ikindi kintu kuri njye, nabifashe nk’ibintu ngomba gucamo kugira ngo ngere aho abantu bari.”

”Abandi bo bari hirya yanjye, barahageze, barabiciyemo, numvaga ko nanjye ngomba kubyubahiriza kugira ngo nkomezanye n’abandi. Ntabwo nabifashe nk’aho ari ikintu kibi bari kunkorera.”

Ntiyemeranya n’ababifashe nk’ihohoterwa

Nyuma y’ayo mashusho yagiye hanze, Giramata ahamya ko nta hohoterwa yakorewe bitandukanye n’uko bamwe babifashe.

Yagize ati “Iyo ndebye cyangwa nkumva amagambo bari kuvuga, usibye mu gihugu cyangwa abo hanze, uburyo bari kubivuga birambabaza cyane kuko ntabwo ariko byagenze … Ntabwo byakozwe mu buryo nakwita nk’ihohoterwa cyangwa nko kungirira nabi. Ni ibintu bisanzwe muri make.”

Yakomeje agira ati “Maze kugeramo mvuye muri biriya, maze koga meze neza, byangendekeye neza cyane. Numvishije nishimye, kuko indi minsi yose nakoraga ibyo abandi bakoraga, siporo, nitabira nk’abandi numva ni byiza ku buryo nanavuyeyo numva bitarangira.”

Yavuye mu itorero yize byinshi

Uretse ibyo kwigaragura mu byondo yafashe nk’ibisanzwe, Giramata avuga ko yungukiye mu itorero indangagaciro na kirazira.

Ati “Urugero nk’indangagaciro y’ubunyarwanda, kugira ubutwari, ubwitange n’izindi nyinshi. Kirazira nazo zirimo nko kuvuga ngo nta ntore igambanira indi, intore si nanjye binyobere ni nkore neza bandebereho; nko kuvuga ko nta ntore inanirwa ikintu, ahubwo ishyiramo imbaraga kugira ngo abandi bayirebereho ibyo ikora.”

Nyuma y’urugendo rwa Giramata mu Itorero,avuga ko umuntu wafashe ayo mashusho akayashyira hanze bigatuma igikorwa cyabaye kigaragara ukundi yakurikiranwa, cyane ko ubusanzwe ikibereye mu itorero kidakwiye kuharenga ngo kigere hanze.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, aheruka gutangaza ko hari gushakishwa uko amasomo y’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bisanzwe bitozwa abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu itorero, byashyirwa mu masomo biga ryo rigakurwaho.

Yasobanuye ariko ko bizajyana n’uko guhera muri Gicurasi 2018 urugerero ruzahindurirwa gahunda, urubyiruko rukajya rujyanwa gukambika ahantu hazaba hari igikorwa gikeneye imbaraga zarwo, rukahava ari uko rukiranagije.

Muri uyu mwaka wa 2018, Itorero ryahuje abanyeshuri ibihumbi 65 kuri site 115 mu gihugu hose.

Giramata Josiane mu kiganiro na IGIHE

Giramata Josiane ahamya ko yanyuzwe n’amasomo yose yaherewe mu itorero

Giramata Josiane yahamije ko nta hohoterwa na rimwe yakorewe mu itorero

Amafoto: Armand Kazungu