Gereza ya Gasabo yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro, barindwi bakomereka byoroheje

Gereza ya Gasabo iherereye mu murenge wa Kimironkomu w’ Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017. RCS yatangaje ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abagororwa barindwi

Ahagana mu ma saa 8:30 nibwo iyo gereza yafashwe n’ inkongi y’ umuriro. bikimara kuba abagororwa bahise bimurirwa mu cyumba kimwe. Imodoka enye zishinzwe kuzimya inkongi zirimo iya polisi y’ u Rwanda n’ izaturutse ku kibuga cy’ indege i Kanombe nizo zitabanjwe mu kuzimya iyo nkongi.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba yahaye abanyamakuru,yavuze ko hataramenyekanye icyateye iyo nkongi, avuga ko hagiye gukorwa iperereza kucyateye iyo nkongi.

Yagize ati “Twagize ibyago Gereza ya Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro amahema amwe n’amwe arimo imbere hariya hagati afatwa n’umuriro ariko habayeho ubutabazi bwihuse ndetse umuriro urazima.”

Yakomeje avuga ko nta bantu benshi bakomeretse uretse abantu barindwi bakomeretse udusebe duto ubwo bahungaga umuriro . Abakomeretse barimo kwitabwaho n’ abaganga.

CGP Rwigamba yavuze iyo nkongi ikimara kugaragara umutekano w’ iyo gereza wahise ukazwa kuburyo nta mugororwa wigeze atoroka.

Avuga ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo.

Iyo gereza ihiye mu gihe biteganyijwe ko abayifungiyemo bazimurirwa muri gereza ya Mageragere. Ibaye gereza ya kabiri ifashwe n’ inkongi abayifungimo bari hafi kwimurwa kuko na gereza ya Nyarugenge yafashwe n’ inkongi tariki 25 Ukuboza 2016, hasigaye igihe gito ngo abayifungiyemo batangire kwimurirwa muri gereza ya Mageragere.

https://www.youtube.com/watch?v=_PPHwJ4lfMM

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/gereza.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/gereza.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSGereza ya Gasabo iherereye mu murenge wa Kimironkomu w’ Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017. RCS yatangaje ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abagororwa barindwi Ahagana mu ma saa 8:30 nibwo iyo gereza yafashwe n’ inkongi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE