Genocide i Burundi? “Imbonerakure” ziri guhabwa ibikoresho n’imyitozo
Ibinyamakuru by’urwanda biratangaza ko ngo I burundi hagiye gukorwa genocide, nyuma yaho leta ya Kagame igiraniye ibibazo na Tanzania ndetse n’U burundi nibindi bihugu mu karere, abanyamakuru bu rwanda bakoreshwa n’iperereza ry’urwanda bakomeje kumenya amakuru adasanzwe ngo akomoka kubo bita abanzi babo aribo Kikwete na Nkurunziza.
Nimwisomere inkuru ikulikira yasohokeye mu kinyamakuru umuseke
Leta ya Petero Nkurunziza iravugwaho kuba iri gutanga imbunda ku mutwe ushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi, igatanga izo mbunda cyane cyane mu duce twiganjemo abashyigikiye ishyaka rya UPRONA ritavuga rumwe na Leta, ndetse ngo hari ubutumwa bwatanzwe kuri zimwe muri Radio bubwira izo ‘Mbonerakure” ngo ‘zitegure’. Umuryango w’Abibumbye ngo waba watangiye kugira ubwoba ko i Burundi hashobora kuba Jenoside.
Pierre Nkurunziza uyoboye u Burundi
Amakuru ngo yaba yarabashije kuva mu muryango w’Abibumbye (UN) akagera kuri Samantha Power intumwa ya Amerika (US) muri uwo muryango ahagana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni uko i Burundi hari gutangwa intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku rubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD rwitwa “Imbonerakure”.
Umukozi wa UN i Bujumbura utatangajwe amazina ye kubera umutekano, yabwiye abayobozi be b’i New York tariki 03 Mata 2014 ko “hari inama yabereye kuri Hotel y’umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi iri mu Rumonge yiga ku mugambi wo gukomeza gutanga intwaro mu ibanga.”
Uyu mukozi avuga ko mu ijoro iyo nama yabereyemo humvikanye urusaku rw’amasasu muri ako gace, kegereye gereza ya Rumonge. Uyu mukozi akaba yarasabaga ko UN igira icyo ikora kuko iryo kwirakwizwa ry’intwaro mu baturage batari abasirikare buri wese yakwibaza icyo rigamije.
Izi mbunda kandi ngo ziri gutangwa mu gace ka Bururi kazwiho kuba ahanini gatuwe n’abo mu ishyaka UPRONA ritavuga rumwe na Leta iriho ubu nk’uko byemezwa na Chimpreports.
Umuryango w’Abibumbye kandi ngo wamenyeshejwe ubutumwa bwatanzwe kuri Radio mu baturage buvuga ngo “babe maso”.
Ibi bikibutsa mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu iri kwibukwa ku nshuro ya 20, aho Interahamwe zabanje guhabwa imbunda ndetse n’imyitozo, ubutumwa kuri Radio RTLM ngo babe maso, ibyakurikiyeho ni ubwicanyi bwakwiragiye muri rubanda vuba cyane.
Mu minsi ishize ishyaka rya UPRONA ryikuye muri Guverinoma kubera ubushake bwa Perezida Nkurunziza Pierre bwo kongera kwiyamamariza manda y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya gatatu mu gihe itegekonshinga ryaho rimwemerera kwiyamamaza inshuro ebyiri, akaba yarazirangije.
I Burundi bamaze imyaka igera kuri 16 mu ntambara za gisivili zarangiye mu 2009 zahitanye abantu barenga 250 000.
Mu bice by’icyaro mu Burundi, Imbonerakure ngo nizo zikiranura imanza, zigakora nka Polisi cyangwa ingabo hejuru y’abacamanza baba bari mu gihugu. Abatavuga rumwe na Leta ngo bakunze kugaragaza iyo myitwarire idahwitse n’amabi y’Imbonerakure ariko ngo kuko zishamikiye kuri CNDD-FDD ntakivugwa.
Amakuru ava aho muri UN aremeza ko mu kwezi kwa kabiri hari impuzankano (Unifroms) z’ingabo zigera kuri 500 zaburiwe irengero ndetse n’imbunda zimwe na zimwe z’igisirikare zigahabwa uwo mutwe w’insoresore.
Amakuru y’urubuga rwatangaje ibi avuga ko batabashije kugera ku ruhande rwa Leta y’u Burundi ngo rugire icyo ruyavugaho.
Ibivugwa mu Burundi byatumye Samantha Power uhagarariye Amerika muri UN mu minsi ishize ajya mu ruzinduko i Burundi aho ngo yasabye abayobozi baho ko bakongera gukurikiza amasezerano ya Arusha yasinywe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi birinda ko hakongera kubura intambara nanone.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru ariko Time Magazine yatangaje ko Samantha Power yavuze ko “Perezida w’u Burundi hari gahunda yafashe imbere mu gihugu ziteye amakenga”, ndetse ko bibaraje ishinga gukurikirana kugira ngo hataba ubwicanyi nanone nko mu gihe gishize.
Imbonerakure amakuru aravuga ko kuva uyu mwaka watangira zigaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri rubanda cyane cyane ku batavuga rumwe na Leta.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/politiki/genocide-i-burundi-imbonerakure-ziri-guhabwa-ibikoresho-nimyitozo/POLITICSIbinyamakuru by'urwanda biratangaza ko ngo I burundi hagiye gukorwa genocide, nyuma yaho leta ya Kagame igiraniye ibibazo na Tanzania ndetse n'U burundi nibindi bihugu mu karere, abanyamakuru bu rwanda bakoreshwa n'iperereza ry'urwanda bakomeje kumenya amakuru adasanzwe ngo akomoka kubo bita abanzi babo aribo Kikwete na Nkurunziza. Nimwisomere inkuru ikulikira yasohokeye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS