Gen Kayumba na n’umufasha we bagombaga kubarimburana

Kagame yitwikira ibibera ku isi kugira ngo ahitane abamubwiza ukuri Amakuru atubwiza ukuri avuye muri Afrika y’amajyepfo avuga ko urugo rwa General Kayumba Nyamwasa rwaraye rutewe n’abantu bashakaga kumuhitana we n’umuryango we. Nkuko tubikesha inzego z’umutekano wo muri Afrika y’epfo hamwe n’Abayobozi b’ihuriro Nyarwanda (RNC), biravugwa ko u rugo General Kayumba atuyemo rwatewe n’abantu bitwaje intwaro ndetse bashobora kunesha abantu bari barinze urwo rugo, bingira mu rugo bagambiriye gukora ikibi k’umuntu wese basanga muri urwo rugo. Ariko nkuko mubizi iyakaremye niyo ikamena uwo mugambi waburijemwo na Rurema, kubera ko General Kayumba n’umuryango we yari atari mu rugo. Kugeza ubu urugo rwa General Kayumba rurinzwe na Polisi yo muri Afrika y’epfo. Nkuko mu bizi bimaze kuba akamenyero kuri uyu Mugabo twese twavugaga ko ari indacyemwa witwa Majoro Generali Paul Kagame akoresha imyidurunamyo ibaye ku isi kugira ngo agere ko ntego ze zitwa kurimbura abamubwiza ukuri. Ejo yabikoze kubera ko inshuti ze zo mu burayi n’Amaerika (ubwo ndavuga Louis Micheal, Tony Blair, Rick Warren na Bill Cliton)ubu zihangikishijwe ni bibera muri Ukraine. Naho muri Afrika y’epfo ndetse n’isi yose bakaba barimo gukurikirana urubanza rw’umugabo witwa Oscar Pistorius uzwiho kwiruka acyitse amaguru akiri muto, ariko akaba yarishye umunyaburanga witwa Reeva Steenkamp bakundanaga. Ntabwo bibaye ubwa mbere, mu gihe kirushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010 General Kayumba Nyamwasa yararashwe ararusimbuka, mu gihe abantu barimo kwishimira umwaka wa 2014 Colonel Patrick Karegeya yahotowe muri Afrika y’epfo. Muri 2001 mu kwezi kwa kane Major Ruzindana Alex yarahotowe yokerezwa muri Nyungwe ahitwa ku w’Inka ariko bo bahita ku w’Inkoko, kubera ko twari mu bihe byo kwibuka Itsemba tsemba n’itsemba bwoko ryabaye mu Rwanda. Mu kwa cyenda 1991 Senior Officer Sam Byaruhanga yishwe na JO1 (Captain mu gisirikare cya leta) Mustafa, kubera ko abasirikare RPA barimo kwimuka bava mu rugano rwa Bishop bajya gutangira indi nzira y’urugamba. Yahawe amarozi Intare batinya Kayitare Vedaste, azira kubera ko akundwa cyane, ariko byakozwe mu gihe abanyarwanda bari mu byishimo byo gushirwaho umukono amasezerano y’amahoro yitiriwe Arusha, yishwe kuya 13 Nzeli 1993. Rero guhirika cyangwa guhitana abantu mu gihunga niwo mukino we

MCDOWELL KALISA