General Jack Nziza arica agakiza mu Rwanda ( Mwiyumvire namwe )
Ifungwa Rya Lt Col Rugigana Ryateguwe Mukuru We Gen Kayumba Nyamwasa Agihunga, Rikaba Rikomoka Kuri Munyangire Ya Nyakubahwa President Wa Republika Paul Kagame. Nyuma Yiraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa muri Afrika yepfo, kyakora Imana Igakinga ukoboko abaganga bakabasha kumuvura, abantu benshi barafashwe kugirango bakurikiranweho uruhare baba baragize murikyo gikorwa. Abandi nabo barafatwa kugirango bafashe Police yikyo gihugu gukora iperereza, mubafashwe hariimwo umusore uzwi kwizina rya Emely akaba yarigikoresho kya Gen Jack Nziza, twabashije kubona audio igaragaza uburakari Gen Jack Nziza yagize akimenya ko Gen Kayumba Nyamwasa atapfuye, nokumenya ko za maneko ze zafashwe nizindi zitarafatwa ariko ziribufatwe, dore ko zari zitaraboneka zigishakishwa. Yumvikanye avugana uburakari, Igitsure, amaganya numujinya, ati abana bamwe bari (Innocent) bivuga ko ntakyaha bafite.
Emely ngo arashakishwa by Inyenyerinews
Yibukije uwo bavuganaga ko abomuri ambassadde bo bafite (diplomatic passports) kyangwa inzandiko zinzira zibemerera ubudahngarwa, ati abo ntakibazo. Ibyo bikanyibutsa inshingano zambassadde ko zagombya kuba gufasha abaturage bose murirusange aho gufasha abicanyi gusa guhekura urwababyaye. Yagize ati Captain Gakwerere we niyo yafatwa ntakibazo kuko aziranye na Kayumba na Karegeya ibyo bikanyibutsa munyangire ya Kagame, kuko ubwo Gakwerere we bumvaga akwiye kugwa muburoko kandi aribo bamutumye nawe gushakisha uko abafasha guhitana abana bu Rwanda, aliko kubera ko bitari byashobotse Jack Nziza Yumvaga nawe ntakyo amaze. Gen Jack Nziza akomeza aganya atukana alinabwo yitaga abantu bose (Mad) bivuga abasazi, Jack Nziza yagize ati Kayumba murumuna we si kommanda ahangaha abona hari uwumufunga? Ubwo Gen Jack Nziza yamenyeshaga Lt Col Rugigana waje gufatwa nyuma yaho agafungwa, bamuhimbira ibyaha nanubu yaheze muburoko atanaburana.
Gen Jack Nziza yakoranye na President Paul Kagame kuva muri Uganda aho bakoreraga mwiperereza, umwuga wokumena amaraso bawumaranyemo igihe kinini. Ikizere Kagame yamugiriye kikaba gikomeje gusesa umuvu wamaraso mu Rwanda. President Kagame akaba ariwe umuntu yizera ari Jack Nziza gusa kuburyo atanga nimpushya zokwica atabajije Nyakubahwa.
Edited by Francis Rwema.
https://inyenyerinews.info/politiki/general-jack-nziza-arica-agakiza-murwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Jack-nziza-150x150.jpg?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Jack-nziza-150x150.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSIfungwa Rya Lt Col Rugigana Ryateguwe Mukuru We Gen Kayumba Nyamwasa Agihunga, Rikaba Rikomoka Kuri Munyangire Ya Nyakubahwa President Wa Republika Paul Kagame. Nyuma Yiraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa muri Afrika yepfo, kyakora Imana Igakinga ukoboko abaganga bakabasha kumuvura, abantu benshi barafashwe kugirango bakurikiranweho uruhare baba baragize murikyo gikorwa....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Icyo navuga ni uko mushobora kuba mutanga amafranga menshi kuri izo montage naho ubundi ntawe utazi ko iyo ufite ijwi ry’umuntu ushobora gukora na montage ukamuvugisha ibyo ushaka.
Cyokora na none utazi iyo biva n’iyo bigana byamushuka koko.
Nonese iyo audio mwadusogongejeho?
Erega iherezo ryaba bose ntiritinze ,igihe kiraje tubahagarike imbere y’iniko bose maze babisubiremo
Abanyarwanda turavuga amanywa nijoro,igihe niki tugahaguruka tugahagarara u rwanda surwumuntu1 nurwaburiwese ubishaka,kuki kagame nabe bumvako igihano aruburoko nurupfu gusa batubwire umubare wintumbi bifuza kujyezaho tubimenye ko nizuzura tuzajyira amahoro turarambiwe
N4RMuX Thanks so much for the post.Really looking forward to read more. Want more.