Urukiko rwisumbuye rwa Gisirikare rwategetse Gen. Frank Rusagara kwemera abacamanza n’ubwo atabizeyeho ubutabera nyuma yo kubihana ashingiye ku kuba baragaragaye mu maburanisha yabanje.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2015, ni bwo hasubukuwe Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Col.Tom Byabagamba, Rtd Gen.Frank Rusagara na Rtd Sgt Francois Kabayiza.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Urukiko rwabanje gusuzuma ubwihane bwa Rtd Gen.Rusagara na Me Buhuru umwunganira, bwo mu iburanisha ryo kuwa 20 Gicurasi 2015, ubwo bikomaga Abacamanza Maj. Charles Asiimwe Madudu na Capt Nsengiyumva Cyubahiro charles, ngo kuko bagaragaye mu maburanisha yabanjirije urubanza mu mizi, bityo ngo ntibabizeye ho ubutabera.

Bashingiye ku ngingo y’ 171 y’Itegeko ngenga rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko umuburanyi ashobora kwihana umucamanza mu gihe yagize icyo avuga mu rubanza cyangwa agatanga inama mbere y’uko ruburanishwa, kuwa 22 Gicurasi bandikiye ibaruwa Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gisirikare bamugaragariza impungenge zabo, maze na we ahita ashyiraho inteko yiga icyo kibazo.

Mu kwiherera, urukiko rwasanze kuba aba bacamanza baragaragaye mu nteko zaburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse no mu bujurire bwa rwo, bitafatwa nk’ aho bagize icyo bavuga cyangwa ngo batange inama mu rukiko bitewe n’uko icyaburanwaga na kamere y’urubanza bidasa n’ibiri kuburanwa mu mizi.

Rwanzuye ko Ubwihane bwa Rtd Gen.Frank Rusagara n’umwunganira nta shingiro bufite, rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Mu iburanisha ry’uyu munsi kuwa 12 Kamena, abaregwa bose bari bitabye, ariko nta bunganizi bafite, bitewe n’uko bari bagiye mu gikorwa cy’amatora y’umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka nk’uko byanagaragajwe mu ibaruwa Urugaga rwandikiye Urukiko, n’amabaruwa abavoka ubwabo banditse.

Nyuma yo gusomera mu ruhame iyo baruwa Urugaga rw’Abavoka bandikiye Urukiko basaba ko abunganira abaregwa muri urwo rubanza bakoroherezwa, Inteko iburanisha yahise isubika urubanza, itegeka ko ruzasubukurwa kuwa mbere tariki ya 15 Kamena 2015 saa tatu za mu gitondo.

Source Igihe.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUrukiko rwisumbuye rwa Gisirikare rwategetse Gen. Frank Rusagara kwemera abacamanza n’ubwo atabizeyeho ubutabera nyuma yo kubihana ashingiye ku kuba baragaragaye mu maburanisha yabanje. Kuri uyu wa 12 Kamena 2015, ni bwo hasubukuwe Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Col.Tom Byabagamba, Rtd Gen.Frank Rusagara na Rtd Sgt Francois Kabayiza. Ubwo iburanisha ryatangiraga, Urukiko rwabanje gusuzuma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE