Ubwoba bwawe bumaze guhindura  uRwanda igihugu cy’ abagome bakoresha iterabwoba nitoteza bihindura abandi  abahemu n’ ibigwari.
Bwana  General urabona tuzakomeza kukuririmba ibigwi twirengagiza Umunyagitugu,  ubwicanyi, ibinyoma n’ubwishongozi bwawe kugeza ryari?
Inzara iratwishe,  ariko wowe nabawe ntabyo mwamenya kuko  mwibera mumurengwe.
Ubutaka  warabutunyaze maze wowe
uragenda uratunga uratunganirwa,  ngayo amadege,  amagorofa, amazu hirya  no hino Ku isi, amafamu, ibimodoka  …uRwanda warugize Akarima Kawe.
Umutekano ngo waduhaye Ni wowe wenyine uwufite,  utwizeza ukuntu uzaturasa kumanywa yihangu Kuko twebw ari ugukora twibombaritse  dutegereje akarengane .
Ese ujya wibuka ko uRwanda  ari igihugu cyacu? Ko atari wowe ukiduhaho uburenganzira?
Ababyeyi  bacu n’abababanjirije,  basaza  bacu,  bashiki bacu  bitangiye igihugu cyacu, bagiha amaraso Yabo barwanya ubucakara, ubukoloni, interahamwe, barwanya akarengane k’ abicanyi bawe ,bicwa  urubozo,  bafungirwa ubusa. Nta burenganzira uturusha kugihugu cyacu.
Twarakwihanganiye bihagije, twirengagije amahano yawe bihagije.
Turakurambiwe.
Turashimira Imana Kuko ubugome n’ubwicanyi bwawe bwatumye murubyiruko rwa RRM turenga kumbogamizi y’ amoko nudutsiko amateka  yacu yari yaraturemyemwo tukazirikana ko turi abavandimwe bava amaraso amwe kandi kimwe.
Dusobanukiwe kandi ko ntawe usumba undi kuko ntamunyarwanda urusha undi uburenganzira kugihugu cye.
General Paul Kagame , turagirango
tukumenyeshe yuko urubyiruko  twaguhagurukiye  kandi yuko igihugu cyacu  n’ubuyobozi bwacyo watwibye tuzabyisubiza uko byagenda kose.
RRM Rwanda,
Kigali brigade.