Nyuma yuko Kizito Mihigo agaragaje ko adashyize imbere kwemera ibyaha aregwa, ahubwo agasaba abanyarwanda gusyira imbere urukundo, yahise asubizwa mu buroko cyakola igiteye agahinda nuko Gen Jack Nziza yategetse abasilikare kumukubita nokumwica urubozo, kugeza yemeye ibyo bamubwira byose.

Displaying 20140415_223136_resized.jpg

Kizito Mihigo na Gen Jack Nziza amukanga nyuma yuko akubiswe.

Inkuru itugezeho iravuga ko Gen Nziza ngo yakomeje kuza kuri gereza, ndetse ngo wumvaga atonganya Kizito amubwira ko natemera ibyaha akanabisabira imbabazi kumugaragaro akomeza gukubitwa, ati ibyubahiro byawe byo kuririmba ntacyo bitubwiye hano.

 

Minister Mitali we yavuze ko ngo Mihigo ari umugizi wa nabi nkabandi bose, cyakola kandi Mitali ndetse na Mucyo nibo bahamagaye Mihigo bamusaba gukura indirimbo Igisobanuro cy’urupfu kuri youtube,  nubwo abantu bakomeje kuyisubizaho. Ibyo ntibyakozwe naba Mitali gusa ahubwo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Benard Makuza nawe yasabye Mihigo gusaba imbabazi, ati indirimbo yawe yababaje umukuru w’igihugu. Ubwo nukuvuga Paul Kagame wigeze nokubigaragaza mu kiganiro aho yavugaga ko we Atari umucuranzi ushimisha impande zombi