Gasabo : Gitifu yafungiranye abakoze muri VUP, aho kubahemba

Ku murenge wa Bumbogo, mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye abaturage bakoze mu mihanda ya Bumbogo muri gahunda ya VUP, bamaze igihe badahembwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa yabahaye gahunda yo guhembwa kuri uyu wa kabiri, ariko bahageze arabafungirana, yatsa imodoka aragenda.

Mu makuru yagaragaye kuri TV One, abaturage bari barakaye cyane, bavuga ko bamaze kenzeni(Quinzaine) eshanu badahembwa. Banavuga ko ebyiri bahembwe muri indwi bakoze, nabwo bagiye bakatwa mafaranga menshi. Ngo ku bihumbi makumyabiri batwaga asaga ibihumbi birindwi.

Aba bantu ngo bari mu matsinda 21 arimo abantu 40 buri tsinda. Bakoze umuhanda wa Musave, uwo ku kagari n’uwo mu Kiriza.

Mu kwishyuza kandi, bavuga ko Gitifu Shema Jonas yabatukaga ngo ni inyagasozi, ngo ni abatindi n’uwabaha menshi ntacyo yabamarira.

Shema Jonas yahakaniye TV One ko yatutse abaturage, anavuga ko impamvu badahembwa ari ikoranabuhanga rishya ryavuye hejuru bagitunganya. Gusa yemeye ko abahemba kuri uyu wa kabiri, ngo kubera konji nyinshi zikurikiranye. Yanavuze ko bahembwa yose baberewemo.

Kuri uyu wa kabiri, bose bayiraye ku kababa, bajya ku murenge wa Bumbogo. Bagezeyo, babwirwa ko hahembwa ab’akagari ka Nyagasozi, nabo bagahabwa kenzeni imwe. Naho ab’akagari ka Musave bagataha, ngo kuko nta mafishi yabo ahari.

N’aba ba Nyagasozi ntibyabanyuze. Umwe muri bo ati “ese kenzeni imwe, n’amadeni ngezemo, na bariya bana bagomba kujya ku ishuri, ikenzeni imwe iramarira iki?”

Itangazamakuru rihasesekaye, abakozi b’umurenge bafungiranye abahembesha mu cyumba cy’inama, naho Gitifu Shema yatsa imodoka hagenda we.

Umwe mu bari baje kwishyuza, yari yajyanye n’umwana we w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu I Ndera, akaba atarize igihembwe cya mbere kubera kutishyura. Yari yajyanye na nyina ngo nabona amafaranga ahite ajya kwishyura yige, ariko ntibyakunze, we na nyina baribaza ukuntu agiye kurata umwaka kandi barakoze.

Mukankubito Jeannine ati “uyu mwana ntiyajya ku ishuri n’abatoya bari mu rugo. Ubushize nasabye ikigokwihangana, none ubu nta gafaranga baduhaye, abana imisatsi ibereyeho, kandi nta n’udukweto bafite”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge ntiyitaba telefoni ngo asubanure ikibazo cyabaye. Gusa yemera kubahemba uyu munsi, byabaye ku mugaragaro, kuko byanyuze mu makuru ya Televiziyo

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Shema.jpg?fit=502%2C471&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Shema.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKu murenge wa Bumbogo, mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye abaturage bakoze mu mihanda ya Bumbogo muri gahunda ya VUP, bamaze igihe badahembwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa yabahaye gahunda yo guhembwa kuri uyu wa kabiri, ariko bahageze arabafungirana, yatsa imodoka aragenda. Mu makuru yagaragaye kuri TV One, abaturage bari barakaye cyane, bavuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE