Cooperative INZIRA NZIZA irimo abakozi 64 ikora isuku ku mihanda mu karere ka Gasabo. Bamwe mu bayikorera bavuga ko babayeho nabi cyane kuko abayobozi babo batabitayeho na gato.

numweyo-wo-gukuburisha-umuhanda-barawigurira

Umurimo bakora ugaragarira buri wese, isuku mu mihanda ya Gasabo. Ubuzima bwabo ariko ntibugaragarira buri wese. Bo bavuga ko bamerewe nabi cyane kuko badahabwa ibibagenewe cyangwa ngo bitabweho mu gihe cy’impanuka ziba zibagera amajanja mu kazi kabo.

Umunyamuryango wa INZIRA NZIZA twasanze akubura umwe mu mihanda isa neza cyane muri Gasabo, yadutangarije ko akazi kabo gashimwa ariko abagakora batabaha agaciro.

Ati “ ikitwa guhembwa ni nk’inzozi, duhembwa rimwe na rimwe nabwo bakaduha ibice. Utu dufaranga ntacyo tukumarira mu rugo kuko dusanga umuntu yarikopesheje nibura udufunguro bityo ntagire icyo akumarira.”

Ikindi kibahangayitse kurenza ubu ni ubuzima bwabo. Bakora ku muhanda aho imodoka zitwawe n’abantu batandukanye ziba zinyuranamo.

Uyu twasanze ku muhanda utifuje ko twandika amazina ye yagize ati “ bagenzi bacu babiri mu minsi yashize bagonzwe n’imodoka bari kukazi. Umwe ubu bashobora kumuca akaboko kwa muganga. Nta kintu ubuyobozi bwamufashije nk’umukozi wagize impanuka mu kazi. Barutwa n’uwamugonze wamuhaye ibihumbi 10 ngo ajye kwivuza.”

Uyu mugabo twaganiriye afite urugo n’abana babiri avuga ko kenshi ataha iwe yumva afite ipfunwe ry’uko ntacyo ashyiriye abana ngo bararire.

Undi mudamu ukora muri iyi Cooperative avuga ko afite imyaka 29, afite abana bane. Avuga ko umugabo yamutaye maze agafata umwanzuro wo gukora aka kazi benshi bita ko gaciriritse ko gukubura umuhanda kugira ngo abonere abana amaramuko.

Ati “ maze imyaka itatu nkora uyu mwuga, uwahoze ari umuyobozi wacu mbere yaraduhembaga akaduha ibyo atugomba ndetse n’ubwishingizi akita ku uwakoze impanuka akanaduhemba 26.000frw.

Ubu uyu avuga ko aduhemba 24.000Frw baravuze ngo utayashaka azayareke, ariko se bwo arayaduha? Ubu hashize amezi abiri ntacyo tubona. Na mbere baduhaga ibice bice. Ubwo se wowe urumva twishimiye kuba dusukura umujyi twe tumerewe nabi.”

Umurimo bakora uragaragara nubwo icyo bavanamo kitagaragara ubu

Umurimo bakora uragaragara nubwo icyo bavanamo kitagaragara ubu

Munyaburanga Thomas umuyobozi wa INZIRA NZIZA yemeza nawe ko icyo kibazo gihari ariko ari bashya aribwo bagitangira hari byinshi bitaranozwa.

Yagize ati “ turacyari kwiyubaka, turi kureba uko ibi byakemuka. Impamvu zo gutinda guhemba ziterwa n’aho amafaranga aturuka, Akarere ka Gasabo  twarabashyikirishije Facture ariko byatewe n’uko bari bari mugihe cy’itegurwa cya Budget byabaye ngombwa rero ko dutegereza.

Ku byerekeranye n’ubwishingizi ubu turikureba uburyo icyo kibazo cya kemuka, ndetse tunarebe uburyo  tuzajya twifashisha mu bundi buryo tudategereje  ku ya karere dugakemura ikibazo cy’abakozi bacu”

Uwantege Emerence umuyobozi ushinzwe isuku mu karere ka Gasabo yavuze ko ibyo kudahemba abakozi basukura imihanda ntabyo bazi.

Ati “Twebwe nk’Akarere ntabyo twari tuzi. Nubwo batugejejeho iyo facture yo kubishyura ntabwo yaba impamvu yo kutishyura abakozi igihe cy’amezi abiri. Nubwo twaba tubafitiye amafaranga ntabwo byagera aho badahemba umukozi ukora isuku amezi abiri.”

Aba bakozi bakora isuku muri iyi mihanda bavuga ko ubuzima bugoye, akazi bakora ubu bacitse intege cyane, kurya ku manywa ntibishoboka kubera ubushobozi, nta bwishingizi, bavuga ko bumva nta buvugizi bafite ndetse ko uretse n’ibyo n’umweyo bakoresha bawushakira.

Iki kibazo nyamara ngo ntabwo mbere bari bagifite kuko rwiyemezamirimo bakoranaga mbere yabahembaga neza ariko ubu bakaba bamerewe nabi.

Aba bakozi ba INZIRA NZIZA, batunganya imihanda ya Gisozi, UTEXRWA, Nyarutarama, Gishushu, Kigabagabaga, Remera, Kimironko na Zindiro.

Si bose ni abakorera INZIRA NZIZA

Si bose ni abakorera INZIRA NZIZA

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW