Nkuko inyenyerinews yabitangarijwe n’umwe mubacuruzi bakorera mumugi wa Kigali, ngo FPR ariyo ifite 100% mubucuruzi bwo mu gihugu.
FPR ngoyaba itanga ibibanza n’inguzanyo.
Mubihe Byashije Ubwo FPR yatangaga ikibanza ahahoze isoko rya nyarugenge, ikagiha abacuruzi bagera 10 bakorera Muri caritien Commercial no muri mateus FPR yaba yarakoresheje ivangura doreko ntamuhutu ugaragaramo cg umututsi utari umutoni wa FPR, murabo 10 hagaragamo umudamu 1 uvuka mucyahoze arikomini Mugambazi.
FPR ikimara kubaha ibibanza abacuruzi bakerekana igishushanyo mbonera nibwo ishyaka FPR ryahise ribaha inguzanyo, nkaho ari Bank.
Abahagarariye abandi muririryo shyirahamwe harimo umusaza Mettre Karangwa Fidel., nuwitwa Muzee Kabongo.
Aba bacuruzi bose bakaba bari kurwego rwogutuma ibicuruzwa hanze. Ikindi uyumucuruzi yakomeje atubwira nuko boroherezwa imisoro n’ishyaka rya FPR, nabo bakayitura kuyisaruriza mubacuruzi bagenzibabo mugihe FPR iba irimugikorwa cy’amatora cg gusabana n’abambaribayo. Iyi nyubako ikaba yarahawe izina rya Kigali Investment.

Andimanyanga Perezida Kagame yaraherutse gukora nahoyategetse leta y’ urwanda kugura inzu yumucuruzi uzwi kwizina rya Makuza (Rwanda Foam) agahabwa Miliyari 6 z’amafaranga yu Rwanda (6,000,000,000frw) bakagerekaho icyibanza kirimumujyi ahahoze iposita.
Uyumusaza Makuza twababwira ko mbere y’intambara ubucuruzi bwe yarabufatanyije n’abasirikare bakuru bokungoma ya Habyarimana aribo Col Rwagafirita na Col Serubuga.
Abo baje kugira uruhare muri Genocide barafungwa imiryango yabo nyuma yajegusaba imigabane baribafitemo ahokuyibaha Makuza yabateje FPR na Kagame baratinya babivaho nibwo FPR yahise itangira gukorana na Makuza.

Uyu mucuruzi twaganiriye yakomeje gutakambira abacuruzi bagenzibe ko mu Rwanda basoreshwa muburyo butanganye kabone niyo mwaba murucuza bimwe cg se mukorera munzu imwe. Banyarwanda kugira umujyi usukuwe kandi wubatse neza sibibi ahubwo nuko byikubirwa nabantu bamwe.

NB: inyenyerinews irimo kubategurira inkuru kuri yubire y’imyaka 25 ishyakarya FPR rimazerivutse.

Gakuba, Kigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Bazivamo-Kagame-Ngarambe-300x199.jpg?fit=300%2C199&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Bazivamo-Kagame-Ngarambe-300x199.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSNkuko inyenyerinews yabitangarijwe n’umwe mubacuruzi bakorera mumugi wa Kigali, ngo FPR ariyo ifite 100% mubucuruzi bwo mu gihugu. FPR ngoyaba itanga ibibanza n’inguzanyo. Mubihe Byashije Ubwo FPR yatangaga ikibanza ahahoze isoko rya nyarugenge, ikagiha abacuruzi bagera 10 bakorera Muri caritien Commercial no muri mateus FPR yaba yarakoresheje ivangura doreko ntamuhutu ugaragaramo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE