Nta jenoside nakoze sinakomeza kuvuga nk’ abayikoze kandi nsabye imbabazi ku bakomerekejwe n’ ibyo navuze- Evode Uwizeyimana

Me Uwizeyimana Evode Umunyarwanda unafite ubwenegihugu bwa Kanada arasaba imbabazi abanyarwanda n’ abandi baba barakomerekejwe n’ amagambo yagiye avugira ku maradiyo mpuzamahanga atandukanye. Arazisabira amagambo yatangaje atarabubatse, n’ ubwo we avuga ko ari byo yari agamije.

 

Ibi uyu munyamategeko yabivugiye mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23/Gashyantare/2014. Evode Uwizeyimana yavuze ko ibyo yatangaje anenga ubutabera bw’ u Rwanda atabivugaga agamije gukomeretsa abanyarwanda n’ ubwo hari abo byagizeho ingaruka.

Nguyu Me Uwizeyimana Evode ubu ukorera MINIJUST

Uyu mugabo nyuma y’ ayo magambo yose yatangaje ubu ngo na we aje gushyira imbaraga ze mu kubaka igihugu cye, kuko yahawe akazi muri minisiteri y’ ubutabera aho akora nk’ inzobere cyangwa umu consultant mu ndimi z’ icyongereza n’ igifaransa.Avuga ko aka kazi atagahawe nk’ umuntu wanenze ubutegetsi bw’ u Rwanda, ko ahubwo yagahawe nk’ umunyarwanda ushoboye nk’ uko kashoboraga guhabwa n’ undi munyamategeko wujuje ibisabwa.

Ku bijyanye n’ ibyo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye, mu magambo ye bwite Me Uwizeyimana yagize ati:” “Nabivuze ntanga opinions (ibitekerezo), nabivuze nganira, nabivuze bivanze n’ibyubaka. Nta soni mfite zo kubwira abo bantu ngo bambabarire. Gusa ndanasaba abanyarwanda kwiga umuco wo kumenya ko abantu twese tutagomba kubona ibintu kimwe kandi itegeko nshinga ritwemerera kuvuga uko tubona ibintu. Gusa kuko uburenganzira bwo kuvuga ibyo ushaka kugira aho kugarukira, niba hari abantu baba barahungabanyijwe n’ibyo navuze, ndabasaba imbabazi kuko ndi umuntu utemera ko amafuti y’umugabo aribwo buryo bwe cyangwa ko umugabo yihindukiza mu buriri gusa ariko ko atihindukiza mu ijambo.”

Yavuze ko kandi yamaganye abarimo gukwirakwiza hirya no hino, haba ku maradiyo, haba kuri za internet, ibyo yatangaje; ngo bagira ngo Leta nibyumva iramukura ku kazi yahawe, bityo bavuge ko mu Rwanda atari ahantu ho kujya; ko ibyo yavuze abizi ko na Leta yamuhaye akazi ibizi. Yatangaje kandi ko yumva igihe yabereye muri ibi bikorwa ntaho byazamugeza ko atagiye kuzaba nka ba Tchisekedi batagira icyo bageraho!

Me Evode akora akazi ubundi kakorwaga n’ impuguke rimwe na rimwe z’ abanyamahanga(n’ ubwo na we afite ubwenegihugu bubiri); akaba ari akazi ko gukora, kunononsora no kwandika imbanzirizamushinga (drafts) z’amaraporo u Rwanda rugaragaza mu miryango mpuzamahanga itandukanye. Uyu mugabo akaba yiga icyiciro cy’ impamyabushobozi y’ikirenga muri Canada aho



https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/evode-uwizeyimana-225x300222.jpg?fit=537%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/evode-uwizeyimana-225x300222.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICS Nta jenoside nakoze sinakomeza kuvuga nk’ abayikoze kandi nsabye imbabazi ku bakomerekejwe n’ ibyo navuze- Evode Uwizeyimana Me Uwizeyimana Evode Umunyarwanda unafite ubwenegihugu bwa Kanada arasaba imbabazi abanyarwanda n’ abandi baba barakomerekejwe n’ amagambo yagiye avugira ku maradiyo mpuzamahanga atandukanye. Arazisabira amagambo yatangaje atarabubatse, n’ ubwo we avuga ko ari byo yari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE