Ese Koko Umunsi Wimperuka Ugiye Kugera?
Ubushakashatsi bushingiye ku ibaza ry’icyo abantu batekereza kuri iyi si dutuye bwagaragaje ko umuntu umwe gusa kuri barindwi ariwe wemera ko Isi igiye kurangira vuba cyane.
Karen Gottfried yabajije abantu 16 262 bo mu bihugu 22 bitandukanye ku Isi.
Ababajijwe na Karen Gottfried bavuga ko yarangizwa ku mbaraga z’Imana, yarangizwa n’ikiza gikomeye cyangwa intambara ikomeye ya politiki, impamvu iyo ariyo yose, umuntu umwe kuri barindwi yemeza ko Isi nta kabuza izarangira vuba aha.
tumaze kumva iby’ubushakashatsi bwa Karen Gottfried, abantu 100 bo mu ntara zitandukanye z’u Rwanada babajijwe n’abanyamakuru bacu nabo bagira ibyo bavuga ku mpera y’Isi.
Abagera ku 100 babajijwe i Huye, Bugesera, Musanze, Rubavu na Gicumbi mu Rwanda bane (4) ku icumi (10) nibo bemera ko Isi igiye kurangira bugufi aha. Abasigaye bakavuga ko Isi buri wese ayisanga akayisiga.
Mu babajijwe na Karen bamwe ngo bemeza ko Isi izarangira vuba bashingiye ku buhanuzi bw’ingengabihe (calendrier) y’aba Maya iragura ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2012.
Mu bihugu yabajijemo, yasanze Abafaransa aribo benshi bemeza ko Isi itazarangira, naho Abarusiya yabajije benshi muri bo ngo bemeza rwose ko Isi igiye kurangira
Uyu mushakashatsi Karen Gottfried kandi yemeza ko mubo yabajije abantu bafite amashuri aciriritse cyangwa batize, abinjiza ubutunzi bucye ndetse na benshi mu batarengeje imyaka 35 yasanze aribo bavuga ko Isi yaba igiye kurangira vuba.
Abanyamadini bamwe n’abemera ibitabo bitagatifu bitandukanye bemeza ko Isi igiye kurangira vuba, ndetse bakabishimangira babwira abayoboke guhindura imigirire yabo kugirango impera y’Isi izasange batunganye.
Cyakora uruhande rw’abatemera ibivugwa naba Pasitoro, Padiri cyangwa Shehi (sheikh) n’abandi  rwo usanga ruvuga ko Isi itazahirima cyangwa ngo irangire ku mpamvu iyo ariyo yose, ahubwo iherezo ry’umuntu ariyo mpera y’Isi.
Kugeza ubu aho kujya nicyo kibazo kuko ntawurajyayo ngo agarukane gihamya, ndetse ntanuragerayo ngo yohereze ubutumwa bw’uko byifashe.
‘Kugeza ubu aho kujya nicyo kibazo kuko ntawurajyayo ngo agarukane gihamya, ndetse ntanuragerayo ngo yohereze ubutumwa bw’uko byifashe.’
Muzabaze mama Domitila yarungurutse yo, azabasobanurire uko hifashe! Cyangwa muzasome igitabo yanditse, muzakoraho article nziza.