IGICE CYA KABILI:  NDASUBIZA  ALOYS MUTABINGWA NA FRANK HABINEZA

Banyarwanda bavandimwe nongeye kubasuhuza mugire amahoro n’urugwiro!

Ku babyibuka mwakomereza ku gice cya kabili naho abatazi cyangwa batibuka aho nari ngeze ubushize kuri iyi nkuru mwakwifashisha igice cya mbere kiboneka kuri uyu muyoboro ukurikira:

http://www.inyenyerinews.org/amahanga-2/ese-koko-ibinyoma-bisubiwemo-inshuro-nyinshi-bishobora-guhinduka-ukuri/

Nkuko nabibasezeranije rero muri kino gice cya kabili nagirango ngire ibyo ntangaza, ndetse nabaze abanyarwanda babili aribo : Frank Habineza na Aloys Mutabingwa rwahuriye muri kiriya kiganiro-mpaka twagiriye kuri BBC World Service.

Ndahera kuri Frank Habineza akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kubungabunga ibidukikije! Nyakubahwa Frank Habineza agihabwa ijambo yasobanuye impamvu byabaye ngombwa ko ashinga ishyaka rya politike aho kujya mu yandi yari asanzweho!

Aha yashubije umunyamakuru Mark Doyle ko impamvu ari ukubera ko atigeze abona ko ayo mashyaka hari aho atandukaniye na FPR/Inkotanyi, kubera ko akorana mu gutegeka igihugu bityo akaba adashobora kunenga FPR/Inkotanyi kandi bafatanije amakosa mu miyoborere y’igihugu!

Aha yongeyeho ko we na bagenzi bari bakeneye guhinyuza imwe mu mikorere y’ubutegetsi bwa FPR. Frank Habineza ati rero amashyaka yose agera ku icumi yari mu Rwanda icyo gihe, nta na rimwe babonaga ryagira icyo rinenga ubutegetsi buriho!

Nyakubahwa Frank Habineza aragita ati byabatwaye imyaka irenga ine n’iyicwa ry’uwari umwungirije kugirango babone kwandikwa mu ruhando rw’amashyaka! Aha ni naho ahera yemera ko mu Rwanda nta mwanya wo gukora politike uhari, ariko niba ari ubwoba cyangwa kwirengagiza akarenga akavuga ngo umwanya urahari ariko urafunganye!!!! Mu Rwanda abagerageje gukora politike bose barishwe,abandi barafunzwe, twongereho n’imbaga y’amashyaka arenga 26 akorera hanze y’igihugu kubera gutinya kwicwa no gufungwa! Ukuri rero ni uko mu Rwanda nta rwinyagamburiro rwa politike ruhari!

Niba DGPR idashobora gushyira igitutu kuri leta ya FPR kugirango uwishe visi perezida wiri shyaka ahanwe n’amategeko hakaba hashize imyaka itanu, iri shyaka ntacyo riramenya kuri runo rupfu na nubu, koko tuvuze tuti:  iri shyaka  ntirizashobora kurengera amamiliyoni y’abanyarwanda barengana twaba twibeshye?

Nyakubahwa Frank Habineza uragira uti kuba mwaremerewe gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka ine mugerageza bikanga nkaho atari uburenganzira bwanyu, ari ikintu mwatangaho urugero nk’ifungurwa ry’umwanya wo gokora poilitike mu Rwanda muzi neza ko hari andi mashyaka 26 atemerewe gukorera mu Rwanda?

Nyakubahwa Frank Habineza bamubajije ikibazo cy’amoko mu Rwanda ashaka kwihisha inyuma y’itegeko nshinga ngo yatoye ariko ritakubahirizwa akumva ko ari ibintu bisanzwe. Aha twavuga nko gufunga umwanya wa politike no kuba kugeza ubu abisheuwari umwungirije nta rukiko barashyikirizwa! Aha namubaza niba amoko ariyo yatumye genocide iba mu Rwanda cyangwa yaratewe n’abanyapolitike bagenzi be! Umunyamakuru wa BBC arabaza niba hari umurongo ntarengwa ku bigomba kuvugwa hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi kuki utamusubiza ahubwo ukikatisha hirya no hino! Nta ngingo n’imwe nzi iri mu itegekonshinga mwemera ko mwatoye ivuga ko abahutu n’abatutsi batagomba kuvugwa muri politike mu Rwanda!

Frank Habineza uragira uti ibiganiro niwo muti mu bibazo bya politike mu Rwanda warangiza uti FDLR yo nta biganiro igomba kuzamo ahubwo igomba kuza imanitse amaboko? Ahubwo se niba utigiza nkana ni irihe shyaka rindi FPR yaganiriye naryo mu yatavuga rumwe nayo? Ese FDLR ushinja genocide waba ushingira ku bihe bimenyetso? Bangahe se muri FDLR bemeye kumanika amaboko bagataha mu Rwanda bahamwe n’icyaha cya genocide kitafashe Rwarakabije, Ngendahimana, na Ninja?

Urongera uti amashyaka akorera hanze ni atahe mu gihe uvuga ko umwanya wayo mu gihugu ufunganye! Mu gihe uwari ukungirije yishwe ukaba nta n’akanunu muzi k’uwaba yaramwishe! Mu gihe niyo tuvugira mu mahanga twitwa ibicibwa, abajura, abagizi ba nabi abanzi b’igihugu, leta ikadukurikiza abicanyi kuturimbura?!!!! None ngo tuze mu Rwanda igihe ibi byose bitarashyirwa ku murongo? Reba uko ahandi babigenje niba utabizi!

http://www.sabc.co.za/news/a/d53a9a804a040076965db6df08aefc76/De-Klerks-historic-February-2,-1990-speech-changed-SA-2012

Aha nakwibariza Frank Habineza ko ibyo yanengaga andi mashyaka byakemutse bityo akaba ariyo mpamvu ubu mwagiye muri forum y’amashyaka ubundi mutaciraga akari urutega!

Aloys Mutabingwa  ka nkwibarize ni hehe mu nkiko cyangwa se ahandi wasanze genocide mu Rwanda yaratewe ni uko abanyarwanda bavugaga mu bwisanzure ibyamoko yabo? Bityo ukaba wumva ko abanyarwanda batagomba kuvuga iby’amoko yabo! Ubu wadusobanurira gahunda ya Ndi umunyarwanda icyo isobanura? Niba Atari ukubwira abahutu bose ngo basabe imbabazi abatutsi mu izina rya bene wabo! Ko uri umunyamategeko nkuko ubuvuga kuba icyaha ari gatozi ntacyo bikubwiye?

Aloys Mutabingwa  yarihanukiriye ati ntituvange ubutabera na politike!  Ibi bikaba bigaragaza ubumenyi buke nubwo ngo ari umunyamategeko( Lawyer) nkuko abyivugira! Ese leta y’u Rwanda ikurikira impunzi mu mahanga ikajya kuzicirayo iba ikurikije ayahe mategeko? U Rwanda rwateye Congo rukuraho leta yatowe n’abaturage, rwica abenegihugu batagira ingano!!! Icyo gihe abanyamategeko nka Aloys Mutabigwa mwatubwita aho mwari mwarayashyize?  Politike ibuza abandi ubutabera iba ibaye iki?  Nyakubahwa mutabingwa ubu koko niba utigiza nkana kuki ari abanyapolitike babanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR bahora bicwa mu mahanga? Ibyo ubwabyo byerekana uwaba abifitemo inyungu bityo akaba ari nawe ubikora nyine! Nta wundi ni Kagame na leta ya FPR! Byaragaragaye muri Kenya,Uganda,South Africa, UK, Sweden, Belgium…

Mu gice cya gatatu nzasubiza abanyamahanga babili aribo Frederic Goloba-Mutebi na Josh Ruckson.

Murakoze !

Mikayire Rwarinda – Pretoria