Inkuru itugezeho ni uko uwari ahagarariye Kagame muri Canada amaze guhamagazwa akaba agomba gusubira mu Rwanda. Ambassador Edda Mukabagwiza uzwiho gucisha make n’ubushishozi yaba azize ko mission yari yahawe yo gusenya ishyaka rya Twagiramungu Rukokoma yamunaniye.

Edda Mukabagwiza
Nyuma y’uko nyakwigendera Inyumba Aloysea asezera ku isi adacyuye abakomiseri ba RDI bo muri Canada (Ismail, Evod na Patrick) Ambassador Mukabagwiza yagombaga gukomerezaho mu rwego rwo guca intege Faustin Twagiramungu ukomeje kotsa igitutu Kagame.
Edda Mukabagwiza kandi byaramunaniye kugarurira Kagame isura nziza muri Canada, dore ko kugeza ubu atarota kuhakandagiza ikirenge. Ubwo yazaga mu mugi wa Montreal muri 2006 atumiwe n’abacuruzi bafatanya ubujura muri Congo, Kagame ni bwo yatewe bwa mbere amagi mu ruzinduko rwo mu mahanga.
Canada kugeza ubu ifata Kagame nk’umuntu wakoze ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Inyenyerinews irakomeza gukurikiranira hafi ibyiyi nkuru.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Edda-Mukabagwiza.jpg?fit=251%2C201&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Edda-Mukabagwiza.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSInkuru itugezeho ni uko uwari ahagarariye Kagame muri Canada amaze guhamagazwa akaba agomba gusubira mu Rwanda. Ambassador Edda Mukabagwiza uzwiho gucisha make n’ubushishozi yaba azize ko mission yari yahawe yo gusenya ishyaka rya Twagiramungu Rukokoma yamunaniye. Nyuma y’uko nyakwigendera Inyumba Aloysea asezera ku isi adacyuye abakomiseri ba RDI bo muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE