Igihe cyo gusezerera  ingoma z’ igitugu , itoteza n’ ubunebwe gisahiranda cyageze.

Albert Einstein , inzobere y’ umunyabwenge  gasize atubwiye ko gusubiramo amakosa witeze ingaruka zitandukanye ari ukwibeshya  kuko amakosa amwe azahora akurura ingaruka bisa.

Ni nka byabindi bavuva ngo agasimba n’ akako.

Gukemura ikibazo cy’ ubutegetsi murwatubyaye   bikeneye gukorwa mu buryo bushya.

Tugomba kureka gusubiramo  amakosa amwe. Tugomba kureka inzira ya balinga ya politike y’ amoko. Ntakuntu twakomeza gatebe gatoki ya revolution isura iyindi .

Icyo u Rwanda rukeneye ni inkorane ( sisitemu) y’ inzego zizewe.

Kugirango izo nzego zubakwe birasaba ko  uburezi buvugururwa , hakigishwa indanga gaciro zishyira imbere  gutekereza no kureba kure akaba ari byo twubakiraho indanga gaciro z’ ubwisanzure na demokarasi tukareka gushyigikira ubusumbane.

Ikibazo cy’ udutsiko dukomeje kugira kigomba kubazwa uburezi dore ko ubw’  ubu butajya bunakiganira!

Tuzahora  tugaraguzwa agati n’abanyagitugu igihe cyose u Rwanda rutazagira  inzego umunyarwanda wese yibonamo , zikora kinyamwuga , kandi zikora akazi zishinzwe zititaye kubutegetsi buriho .

Abanyarwanda dukeneye gukunda igihugu cyacu mumaguru mashya , tukagishyira imbere.

U Rwanda ni cyo gitekerezo kiduhuza aho tuva tukagera.

Twarabeshywe  dushiduka dusanga twarashyize Kagame imbere y’ u Rwanda ariko  buhoro buhoro balinga yabyo iragenda ivumburwa.

Dukeneye gukunda igihugu cyacu urukundo rushya. Tugakunda igihugu cyacu  kuburyo tutazemera ko Itegeko Nshinga ryacyo ryongera kuvogerwa kubera umuntu uko yaza ari kose.

 

Kwitandukanya n’ ingeso mbi biragora , ariko tugomba gusiga politike y’ amoko  kugirango dutangire amateka mashya.

Dukeneye kureba imbere , gutekereza ejo hazaza  tukareka kwihambira kumateka tuzi neza ko tudashobora  guhindura kugirango tubone imbaraga n’ubwitange bikenewe mu kwubaka sisitemu nshya itagira umunyarwanda iheza , yemera ipiganwa ry’bitekerezo mumucyo, utsinze ntajye kubangamira utsinzwe, utsinzwe  agahanga udushya kugirango ahige instinzi itaha.

Ibi birakenewe .Kandi birashoboka .Ni umwenda dufitiye u Rwanda ,ni  umwenda dufitiye abana bacu n’abuzukuru bacu.

Tugomba  gutandukanya politike n’ inzego z’ igihugu .

 

Noble Marara

 

 

Art work : Baiser Maternel au Rwanda by Emmanuel Baliyanga ( source :https://paintingafrica.wordpress.com/category/peinture/page/3/)