Abarwanyi ba M23 bahagaze mu birometero bicye uvuye mu mujyi wa Goma. Ntabwo bigeze bakomeza ngo binjire i Goma nkuko byagaragaraga ko ariyo ntego.


Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri iki cyimweru hari ingabo nyinshi za FARDC zinjiye muri Goma zivuye muri Kivu y’epfo ziciye mu kiyaga cya Kivu. Bivugwa ko ari ‘renfort’ yoherejwe na Kinshasa kuko ingabo zisanzwe i Goma zahungiye ahitwa Sake.

Kuva mu rucyerera kuri iki cyumweru ibibunda biremereye n’into byakomeje kumvikana hafi cyane ya Goma, Ingabo za M23 zikaba ziri kurasana n’iza FARDC ahitwa Kibati mu birometero 17 gusa uvuye i Goma.

Kugeza ubu abaturage bifashije bo mu mujyi wa Goma bari kwinjira ari benshi mu mujyi wa Rubavu. Amahoteli i Rubavu menshi akaba yuzuye kugeza kuri Serena Hotel.

Imiryango mpuzamahanga (ONG) yakoreraga i Goma yamaze guhunga hafi ya yose ihungira mu Rwanda.

Amakuru atugezeho ni uko guverineri wa Kivu ya ruguru Julien Paluku yaba ubu yahungiye ku kicaro cy’ingabo za MONUSCO i Goma.

Mu mujyi wa Goma hari ubwoba ku baturage bo hasi basanzwe, cyane cyane ku bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kuko bafatwa nk’inshuti za M23.

Umwe mu bambutse binjira mu Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa Congo winjira mu Rwanda, impapuro zo kuzuza kubashaka kwinjira mu Rwanda zabashiranye kubera abantu babaye benshi bari guhunga.
Hari amakuru avuga ko imirwano ubu iri kubera hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma.
Gen. Gabriel Amisi Kumba uzwi cyane nka Tango Four akaba umuyobozi w’ingabo zirwanira kubutaka za Congo ngo yaba yakomerekejwe n’isasu rivuye muri M23.

Ingabo za Congo FARDC ziravuga ko mu gicuku cyo kuri iki cyumweru,abarwanyi ba M23 babateye ku birindiro byabo bya Kibati baturutse ahitwa Kayanja.

Icyateye ubwoba bwinshi abatuye Goma ni uko bumvise ko abasirikare ba Leta yabo bahunze ibirindiro byabo bya Kibati bakajya ahitwa Munigi mu birimetero birindwi gusa uvuye mu mujyi wa Goma.

Abarwanyi ba M23 batangarije AFP mu ijwi ry’umuvugizi wabo Lt Col Kazarama ko niba MONUSCO ikomeje gukoresha indege irasa i Kibumba aho bamaze gufata nk’uko baharashe kuri uyu wa gatandatu nabo baza gusubiza MONUSCO.

Lt Col Kazarama ati: “ Ntabwo twigeze dutera MONUSCO aho iri Kitale na Kiwanja kandi ubu tuhagenzura, ariko ntabwo tuzakomeza kwihanganira ko bo bakomeza kuturasaho bakoresheje za kajugujugu.”

Kazarama uyu akaba yahakanye yivuye inyuma AFP ko nta bufasha ubwo aribwo bwose bari guhabwa nkuko biri kuvugwa na Kinshasa ko u Rwanda ruri kubafasha.

Kuwa gatandatu i New York akanama k’umutekano kateranye by’igitaraganya kubera iyi mirwano ikaze iri hafi ya Goma.

i Kinshasa ho, guverinoma ya President Kabila yashinje u Rwanda ko rwafashije M23 gufata Kibumba. Lambert Mende uvugira Leta yavuze ko bafite ibimenyetso bihagije bavanye mu mirwano yo kuwa gatandatu tariki 17 Ugushyingo.

Ni nyuma y’inama y’abaministre i Kinshasa yateranye kuwa gatandatu ireba ku kibazo cy’ifatwa rya Kibumba.

Placide KayitarePOLITICSAbarwanyi ba M23 bahagaze mu birometero bicye uvuye mu mujyi wa Goma. Ntabwo bigeze bakomeza ngo binjire i Goma nkuko byagaragaraga ko ariyo ntego. Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri iki cyimweru hari ingabo nyinshi za FARDC zinjiye muri Goma zivuye muri Kivu y’epfo ziciye mu kiyaga cya Kivu....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE