DRC: Abaturage ba Goma bahunze
Mu Mujyi wa Rubavu uri mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagaragaye Abanyekongo binjiraga mu Rwanda bavuga ko bahunze imirwano ibera mu nkengero z’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mubo twavuganye yatangaje ko impunzi zabavaga muri Congo bamwe bari bafite ibikapu abandi bari kumwe n’abana. Hari kandi n’abaje mu modoka naho abandi binjira mu Rwanda n’amaguru, ku buryo bigaragara ko bari mu byiciro bitandukanye by’abifashije n’abakene.
Viateur Kitoko twavuganye, ni umwe muri abo Banyekongo bari binjiye mu Rwanda mu ma saa kumi n’ebyiri. Yatubwiye ko yaje mu Rwanda ahunze, n’ubusanzwe akaba yari mu nkambi y’impunzi iri imbere muri Congo.
Kitoko uvuga ko yabaga mu nkambi y’impunzi ya Kanyarucinya muri Congo, ngo we n’abo bazanye bafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda bitewe n’urusaku rw’amasasu bumvaga hafi y’inkambi. Ati “Twari turi kumva ibisasu hafi duhitamo kuva mu nkambi.”
Benshi mubo twavuganye bahurizaga ku cyuko ngo Abanyekongo batangiye kwinjira mu Rwanda muma saa munani. Avuga ko bahageze mu masaha yegera saa kumi n’ebyiri kuko muri Congo hari itegeko ryo kuba nta muntu ucaracara nyuma ya saa kumi n’ebyiri ndetse n’umupaka kuri iyi saha ukaba ufungwa.