Related image

 

INSHAMBA NGO SI RYERU HABATI Y’ABAKOZI BA AMBASSADE Y’URWANDA MURI CONGO-BRAZZAVILLE; MINISTRE MUKANTABANA SERAPHINE N’ABO BARI BARASHOBOYE GUSHUKA MU MPUNZI BAKABAHA PASSEPORT Z’URWANDA MW’IBANGA KANDI BAGIFITE N’AMAKARITA Y’IMPUNZI.

Mukantabana Séraphine wahoze ayobora Impunzi muri icyo gihugu nyuma akaza kuzigambanira,bikamuviramo kugororerwa umwanya wa ministre muri leta y’Urwanda,akaba ari n’UMUSHIKAZI ataha mu Rwanda yari yarigaruriye abanyemari bose b’Ababashi b’Impunzi n’abandi bake bo muzindi ntara z’Urwanda,asiga abijeje neza ko azabavuganira n’agera mu Rwanda ndetse ababa hari icyo bikanga mu Rwanda akazabakuriraho inzitizi zose.

Umucuruzi wari ukomeye kurusha abandi muri Congo witwa BARAKAMFITIYE Terence niwe wabimburiye abandi mu kuyoboka ingoma ndetse anatangira gutanga imisanzu itubutse muri leta y’Urwanda cyane ko Mukantabana Seraphine yari amaze kumwizeza ko ikibazo cy’uko muri 1994 yabonywe n’abatari bake afite Imbunda kuri barrière, yakirangije ntawe uzongera kukimukirikiranaho dore ko Gacaca y’iwabo ikaba yari yaramukatiye n’amande ya miriyoni icumi n’esheshatu (16.000.000FRW) z’amanyarwanda.

Mu rwego rwogukomeza ubwo bufatanye Ministre Mukantabana yasabiye undi Mushi witwa Casimir umwanya ukomeye muri ambassade wa premier conseiller wa ambassade ariko atari yanabona uyu mwanya akaba ariwe warushinzwe kuyobora no guhesha rwihishwa impunzi za passeport biciye muri ambassade y’Urwanda ,inzego z’umutekano za Congo zikaba zaramufatiye muri icyo gikorwa,zigahita zimufatira icyemezo cyo kumwirukana kubutaka bwa Congo, ubu abacuruzi 70% b’ABASHI bakaba bafite za passeport rwihishwa.

UBWUMVIKANE BUKE HAGATI YA CASIMIR N’ABO YAHESHEJE PASSEPORT

Nyuma yaho umuryango wa Sebukwe wa Casimir wose usohokeye kuri liste ya bake cyane leta ya Congo yagumishirijeho ubuhunzi, byateye kwibaza abo yashakiye za passeport bibaza impamvu bo yabashutse ariko akabuza umuryango we gutaha no gufata passeport. Aho let aya Congo itangiye kwotsa igitutu leta y’Urwanda ngo ishyire ahagaragara liste y’abo yahaye za passeports,abacuruzi bazifashe batangiye gushya ubwoba,ndetse bamwe bakaba banahagaritse gutanga imisanzu bahaga leta y’Urwanda,bamwe ndetse bakaba bafite imigambi yo guhunga Congo bakajya muri Cameroun batinyako DMI ishobora gutangira kubica doreko banatinya ko hari igihe let aya Congo yabasaba gutaha mu Rwanda kandi na ambassade ikabyemera.BARAKAMFITIYE Terence we nubwo yabonye ubwenegihugu (nationalité) ariko Umugore we afite passeport y’Urwanda akaba rero uretse no kwigura yanaratangiraga umugore we umusanzu,ubu akaba amaze imyaka 2 adatanga uwo musanzu dore ko nibyo byo gutanga imisanzu itubutse byatumye ahomba cyane kuburyo bibonekera bose. Umugore we ubu akaba nawe yaratinye kuba yakongera gukandagiza ikirenge mu Rwanda kubera amasinde umuryango w’Umugabo we wagiranye na ministre MUKANTABANA Seraphine ndetse no kuba atagitanga umusanzu. Nyina umubyara aherutse kwitaba Imana ariko kubera ibyo ntiyashobiye kujya kureba uko bamurenzaho agataka. Ubu akaba ahubwo akaba yaratangiye kwuzuza ibisabwa kugirango abone passeport ya Congo.

MUKANTABANA SERAPHINE YAPFUYE IKI N’IMPUNZI Z’ABASHI

Mugihe Umukobwa wa Séraphine yiteguraga kurongorwa n’umusore witwa NYENYERI akaba na Docteur uba muri CANADA ndetse na za Invitations zikaba zari zararangijwe gukorwa no gutangwa ndetse igihe Ministre Séraphine yari aherutse muri Congo Brazzaville mu rugendo rw’akazi, imiryango y’abashi akaba yari yamutwereye miriyoni enye n’ibihumbi magana arindwi (4.700.000FCFA) ngo ubwo bukwe buzagende neza. Mugihe Umukobwa wa Seraphine yiteguraga nibwo yumvise ko ahubwo umusore we yakoresheje mariage na mushiki wa Terence. Bitewe nuko uyu Terence yitaga Séraphine NYINA bitewe ngo na byinshi yamukoreye,yahamagawe ikubagahu abazwa impamvu yakoze ibyo,maze ngo asubiza ko atari we ahubwo ari mukuru we MARTIN wabikoze ko we ntacyo yari ibiziho. Uyu Martin n’umwe twabagejejeho watwikiwe amamodoka atwara abantu 26. Iki gikorwa rero cyo gutwika  izo modoka ngo cyaba ari igihano yateguriwe na Seraphine abifashijwemo na DMI dore ko uyu MARTIN we yanze gufata passeport kuva na kera. Ubwo rero ngo akaba ari akanyapfu yakubiswe.  Undi wakubiswe akanyapfu ni pasteur NSHUTI Aphrodisie(Umushi) ubu urimo kurwana n’uburozi ngo yaba yaratamitswe kubera ko ngo ariwe wagize uruhare mu kuvutsa Umwana wa Séraphine umugabo.

ICYO ABAKOZI BA AMBASSADE BARIMO GUPFA

Ambassadeur ndetse na conseiller we wa 2 Colonel Wilson (umuhuza-bikorwa wa DMI muri ambassade), ngo baba barimo kurebana ay’Ingwe na coneiller wa 1 w’ambassade Casimir ngo kuba yarabahaye abantu yemeza ko abizeye 100% bigatuma babamenera amabanga none bakaba baratangiye kwitaza ambassade batanitabira ibyo bari bemereye ambassade birimo n’Imisanzu  n’imisoro. Casimir nawe ngo ntiyorohewe na gato n’Imiryango y’Abashi cyane aho binuganuzwe ko ambassade yagize uruhare mu gutwika amamodoka ya Martin. Ikindi kandi imiryango imurega ngo n’ukuntu yashoye muramu we witwa Joseph (washakanye na mubyara wa Casimir), mu bintu byo gukorana na ambassade mu bikorwa binyuranye birimo no gutarira amakuru DMI na ambassade, ndetse no guherekeza aba DMI hirya no hino muri Congo mu turere dutandukanye ;uherutse gushimutwa bakamupompa imyuka y’uburozi yari igiye kumuhitana akizwa n’imiti kabuhariwe ikorwa na sosiyete z’abanyamerika bakunda kwita ngo « bidon jaune » kandi Casimir ntagire icyo akora ngo amuburire. Uyu Joseph rero ambassade na DMI ngo baba bamukeka kuba amena amabanga akomeye azi atari make ya ambassade ndetse n’aya DMI,akaba ariyo mpamvu bashaka kumwivugana ngo atazabashyira hanze.

Casimir ngo yaba yarongoreye bene wabo b’abashi ko ibyo byo kugirira nabi Impunzi babimuhisha ko bikorwa na Colonel Wilson.

Kubera ako Kavuyo. Ngo Casimir yaba agiye gusimburwa n’undi nawe wahoze ari impunzi muri icyo gihugu cya Congo.

Casimir rero ngo yaba ari mumazi abira.

NGO UMANIKA AGATI WICAYE WAJYA KUKAMANURA UGAHAGURUKA.

ABAFASHE PASSEPORTS NGO BABUZE UKO BAZISUBIZA.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Mukantabana.jpg?fit=643%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Mukantabana.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  INSHAMBA NGO SI RYERU HABATI Y’ABAKOZI BA AMBASSADE Y’URWANDA MURI CONGO-BRAZZAVILLE; MINISTRE MUKANTABANA SERAPHINE N’ABO BARI BARASHOBOYE GUSHUKA MU MPUNZI BAKABAHA PASSEPORT Z’URWANDA MW’IBANGA KANDI BAGIFITE N’AMAKARITA Y’IMPUNZI. Mukantabana Séraphine wahoze ayobora Impunzi muri icyo gihugu nyuma akaza kuzigambanira,bikamuviramo kugororerwa umwanya wa ministre muri leta y’Urwanda,akaba ari n’UMUSHIKAZI ataha mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE