Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Mukangemanyi; bakuwe mu rugo rwabo ku ngufu na Polisi y’Igihugu kugira ngo bitabe ubugenzacyaha dore ko bari bamaze guhamagazwa inshuro zirenze eshatu batitaba.

Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu gusa yo ikavuga ko ataribyo ahubwo icyabaye ari uko hasatswe urugo rwabo.

Abapolisi barenga 15 nibo bagiye aho Umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu saa kumi n’imwe zuzuye barakomanga habura umuntu n’umwe ukingura bifashisha urwego binjira mu gipangu imbere. Umupolisi umwe yuriye akanda akuma gafungura umuryango abandi bagenzi be barinjira.

Bamaze kugera mu gipangu imbere, bakomanze ku rugi rw’inzu nini habura n’umwe ufungura, babona indi yo ku ruhande ifunguye barinjira basanga ibintu byose biteye hejuru hari imyenda irunze mu ruganiriro ariko ntihagira umuntu n’umwe basangayo.

Nyuma umupolisi umwe yaje kuvuga ko ababonye anyuze mu gikari, abandi binjira yo mbere y’uko bemerera itangazamakuru kubakurikira.

Umupolisi wari uyoboye iki gikorwa witwa CSP Jean de Dieu Kabare yashyikirije impapuro buri umwe muri batatu basanzwe muri uru rugo urupapuro rubahamagaza kuri Polisi. Abo ni Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo. Musaza wabo we yashatse kujyana n’abandi yinjira mu modoka ya Polisi bamuvanamo bamubwira ko we ntacyo bamukurikiranyeho bityo batamukeneye.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yavuze ko nta na rimwe bigeze bemera ko uyu muryango waburiwe irengero dore ko byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Twe twavugishaga ukuri, twabwiraga abantu ukuri uko kumeze. Icyo twategereje ni ugukoresha amategeko kuko itegeko riteganya ko umuntu ahamagarwa kuri polisi kwisobanura ibyo abazwaho. Byarakozwe, bahawe ubutumire bwo kwitaba kuri polisi inshuro eshatu. Amategeko ateganya ko iyo bigenze gutyo umuntu agasuzugura amategeko hatangwa urupapuro rundi rutuma polisi izana umuntu ku gahato.”

Ibyo gufata abantu ku gahato kugira ngo bitabe ubugenzacyaha, ACP Badege yavuze ko biteganywa mu ngingo ya 48 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse ko aribyo byakozwe none.