Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kamena, Inteko Ishinga Amategeko yabitse Depite Mukayisenga Françoise ko yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, Abadepite bagenzi be bamuzi neza, bamugaragaje nk’umuntu w’ingirakamaro igihugu kibuze kikimukeneye.

Bamwe mu badepite baganiriye na IGIHE, bavuze uko bazi Depite Mukayisenga witabye Imana, buri wese agenda agaruka ku kuvuga ko ari umunyapolitiki warangwaga n’ubumuntu no kwitanga ku kazi.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney azi by’umwihariko Mukayisenga Françoise na mbere y’uko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Tumenyana bwa mbere twahuriye i Gishari muri za 1998 mu ngando ari Kontabure wa Komini Rwerere nanjye ndi Kontabure wa Komini Kiyombe. Mu isuzumwa ryakozwe ry’abakontabure barenga 140 njyewe na Françoise ni twe twabaye ab’indashyikirwa, yari umuhanga cyane.”

Gatabazi amaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko yakomeje kugenda ahura na Mukayisenga, ubwo yabaga agiye muri Cyanzarwe ituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushishikariza Abanyarwanda bari mu buhungiro gutahuka.

Yanavuze ko igikomeye cyane atazibagirwa kuri Depite Mukayisenga ni uko yari umuntu ukunda igihugu mu buryo bufatika, uharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ashingiye no ku mateka ye. Ise yari umusirikare mu ngabo za EX FAR [Abasirikare b’igihugu ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana], akora mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukayisenga yatahutse avuye muri Congo mu 1996, aza kuba umukozi wa Komini Rwerere, aza no kuzamuka aba Umudepite, azamukiye ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Kwakirwa akagenda ashingwa imirimo ikomeye na FPR Inkotanyi, akanabona ko buri Munyarwanda wese yisanga mu gihugu cye, Gatabazi avuga ko byakoze ku mutima Mukayisenga. Ati“Byamuhaye imbaraga zo kwitanga n’umuhate mwinshi.”

Mu buzima busanzwe Depite Gatabazi ati “Depite Mukayisenga yari umuntu ukijijwe [bivuze umukirisitu nyawe].”

Uretse Depite Gatabazi, Depite Mukakanyamugenge Christine ukomoka mu Ishyaka PSD wabanaga na nyakwigendera muri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa Muntu, mu magambo make yagize ati “ Depite Mukayisenga ni byinshi namwibukiraho, yakundaga akazi, akagira umurava, akanga akarengane.”

Depite Mukakanyamugenge yavugaga yibuka uko nyakwigendera bavuganye bwa nyuma mu cyumweru gishize abadepite bakoranaga muri komisiyo bamusuye mu bitaro bya Kanombe, akabasha kubavugisha ariko ananiwe.

Depite Muhongayire Christine wavuganye na IGIHE avuye mu rugo kwa nyakwigendera, yavuze ko yari umubyeyi atazibagirwa yabonyemo ubumuntu.

Yagize ati “Mukayisenga Françoise yari mugenzi wacu dukunda cyane, buriya Mukayisenga ntabwo yari asanzwe yagiraga urukundo muri bagenzi be…Yari umuntu w’imfura, tubuze umuntu w’ingezi .”

Atanga urugero rwa bimwe mu bigaragaza imibanire myiza yamurangaga. Muhongayire yagize ati “Ntureba kuriya nk’iyo umuntu arwaye cyangwa hari ugize ikibazo runaka, yari umwe mu bantu ba mbere bahitaga bakugeraho ako kanya…Ni ikintu gikomeye kiranga ubumuntu kandi ikindi cyiza cyane yagiraga, yasengaga cyane…Imana imuhe iruhuko ridashira imwakire mu bayo.”

Imwe mu mirimo yakoze

1992- 1994: Umunyamabanga mu Biro bya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

1998 – 2001: Umucungamari mu yahoze ari Komini Rwerere

2001-2003: Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umugore mu yahoze ari Komini Cyanzarwe

Kuva mu 2003 kugeza uyu munsi yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Mukayisenga yitabye Imana afite imyaka 48 y’amavuko. Asize umugabo n’abana batatu, abakobwa babiri n’ umuhungu. Umwana mukuru yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, abandi biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana afite imyaka 48 y’amavuko

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/Mukayisenga.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/Mukayisenga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kamena, Inteko Ishinga Amategeko yabitse Depite Mukayisenga Françoise ko yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, Abadepite bagenzi be bamuzi neza, bamugaragaje nk’umuntu w’ingirakamaro igihugu kibuze kikimukeneye. Bamwe mu badepite baganiriye na IGIHE, bavuze uko bazi Depite Mukayisenga witabye Imana,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE