Abanyarwanda ngo ubuhanga bwanyu ni uburyarya n’ agahimano. Yibaye imitwe mumaze iminsi mutekera ba databuja itagaragazaga ubwoba n’ ubuhubutsi mu bajyanama ba Nyakubahwa! Munyangire bankangire na bambeshyere byagizwe inkingi za mwamba z’ ubutegetsi bwa nyakubahwa Paulo Kagame. Nta munyarwanda utari kwifatanya nawe muri iyi nkundur yo kwereka abo ba rutuku ko tutazongera kububikira imitwe ngo twemere ubucakara bahaye andi mazina. Ariko siko biri.

Abajyanama babaye ba ndio bwana, bamusekera bahekenya amenyo bamwifuriza urupfu bategereje nk’ umuti uzabaruhura, ukabasubiza ibyo yabambuye n’ibyo bamusekera bagirango atabanyaga ! Bamutega iminsi nk’ iyo ka gaca kateze inkware yashotse kayireba. Iterabwoba rya nyakubahwa ryamubyariye ba ntibindeba barebera amahano bakanga kuvuga ngo batiteranya. Bize kwambara neza no kuvuga “igitore” ibibazo babiharira abitwa “ba nyirabyo” bazi neza ko ari inkoma mashyi zidukoza isoni twese mu ubuhubutsi n’ihakwa ryazo!

Umva ko mu Rwanda dufite uburenganzira busesuye bwo kuvuga uko tubona ibintu! Habineza yavuze icyo agaya ubutegetsi buriho kandi kigaragarira bose. Imijugujugu akomeje guterwa ishimangira ikibazo yagaragaje: Kagame yahagaritse jenoside ariko ayoboye u Rwanda gitindi. Nta umunyarwanda ukwiye guhezwa ku urwamubyaye. Ntawe ukwiye guhatirwa kuvuga neza umuraza ubusa.

Aho gutera Depite Habineza imijugujugu, kumukanga no kumutoteza kuki adahabwa ijambo ngo asobanurire abanyarwanda abatavuga rumwe na leta abona bakwiye kwegerwa n’ uko abona byakorwa ko abakoze jenoside na Mzee Twagiramungu yavuze umwanya bakwiye muri politike y’ u Rwanda intambara ikirangira! Habineza akwiye gushimwa ubutwari yagize bwo kuvuga itiku ry’ ubuhezanguni bubangamiye abanyarwanda binjirirwa mu mibanire n’ubusabane nk’ abana batazi kwitekerereza muri iki gihe! U Rwanda ni umubyeyi wacu twese ntawe ukwiye kurwiharira.

Ndashima ubutwari bwa Dr. Depite Frank Habineza . Biratangaje kandi birababaje kubona inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda ifite intumwa ya rubanda imwe rukumbi!

Samuel Kamanzi