Crystal Telecom igiye gusaranganya abanyamigabane bayo miliyari 1.5 z’inyungu
Ikigo cya Crystal Telecom cyemeje inyungu ya miliyari 1.5 izagabanywa abafite imigabane muri iki kigo, mu nama rusange ngarukamwaka yateranye i Kigali, kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017.
Kuri iyi nyungu buri munyamigabane azagenda agenerwa amafararanga angana na Rwf5.5 kuri buri mugabane.
Aya mafaranga miliyari 1.5 ni 20% y’inyungu Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyungutse muri uyu mwaka wa 2016.
Aya mafaranga azasaranganywa abanyamigabane bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Iza Irame, Umuyobozi Mukuru wa Crystal Telecom,yavuze ko nubwo giherutse guhura n’imbogamizi bwose iki kigo cyizeye gukomeza kongera inyungu hagendewe ku mikorere myiza.
Yagize ati “Turacyafite icyizere mu mikorere myiza ku kigo cyacu gikuru MTN Rwanda kabone nubwo duherutse guhura n’ibibazo.”
Iyi nama rusange ibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ruhannye ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda kuko ngo itubahirije byagiranye.
Ibi bihano RURA yahaye MTN Rwanda Ltd birimo kwishyura miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf7,030,000,000) hagendewe ku biteganywa n’amategeko.
MTN Rwanda yazize kuba yaratangije, ikanashyira mu bikorwa serivisi z’ikoranabuhanga mu cyiswe MTN Regional Hub hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yatanzwe na RURA.
RURA yavuze ko bari barabivuganyeho bakababuza kuko byari kuba birenze ku byo bemerewe gukora, ariko MTN Rwanda Ltd ikabirengaho.
Gusa ariko Izarame we yahumurije abanyamigabane ku bijyanye n’ibi bihano, asobanura ko babiganiriyeho mu buryo bwimbitse na MTN kandi ko ikibazo bateganya kugikemura mu buryo bukwiriye.
Yagize ati “Turifuza guhumuriza abanyamigabane tubizeza gukomeza kubikurikirana kandi tukabagezaho aho bigeze bikemurwa ku kibazo kirebana na MTN”Abayobozi bashya Iza Iramena Evelyn Kamagaju
Iyi nama rusange ngarukamwaka yanashimangiye abayobozi bashya baheruka gutorwa ari bo Evelyn Kamagaju Rutagwenda na Irame.
Irame wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya mu Ugushyingo 2016 yasimbuye Vincent Gatete uheruka kugirwa Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali (BK).
Mu bigwi bye byagaragajwe, harimo kuba Irame yari asanzwe mu bayobozi bakuru (yari ‘Chief Corporate Officer’) mu kigo cya Crystal Ventures gikomatanya ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi.
Irame yari kuri uwo mwanya muri Crystal Ventures Ltd guhera muri Gicurasi 2016, mbere akaba yari Umuyobozi Mukuru wa African Alliance Rwanda mu gihe cy’imyaka ine.
Hagaragajwe ko afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere mu bucuruzi yakuye mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Icungamutungo rya Kigali (KIST), ndetse yahawe n’amasomo y’icungamari ry’Umwuga ya ACCA (Association of Chartered certified Accountant, ACCA).
Irame afite imyaka 10 mu buyobozi bukuru bw’ibigo birimo ibya leta n’ibyigenga, aho yabaye umuyobozi ushinzwe imari muri Horizon Group ndetse ari no mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye birimo Ikigo Cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane, African Alliance Rwanda, Zigama CSS n’Ibitaro bikuru bya Kaminuza mu Rwanda.
Hanagarutswe kuri Evelyn Kamagaju Rutagwenda nawe uheruka gutorerwa kuba umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi asimbuye James Gatera.
We yahoze akora akazi k’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ndetse akaba yaranabaye mu bagize Inama z’Ubutegetsi z’ibigo birimo banki ya Equity Bank Rwanda, ikigo cya Equity Group Holdings Limited n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB (Rwanda Development Board).
Crystal Telecom Ltd yabayeho kuva muri Nzeli 2013 igizwe na 20% by’imigabane ya MTN Rwanda Cell Ltd.
Muri Kamena 2015 Crystal Ventures yashyize ku isoko iyo migabane yari iri muri MTN Rwanda Cell Ltd igurwa n’Abanyarwanda n’ibindi bigo bitandukanye binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Uretse 20% ifitwe na Crystal Telecom muri MTN Rwanda, 80% isigaye ifitwe na MTN Group Limited, ikigo cya mbere kinini cy’itumanaho muri Afurika, gikorera mu bihugu 22 birimo Afurika n’uburasirazuba bwo hagati.
Inyungu ya mbere ku migabane muri Crystal Telecom yatanzwe mu Ukwakira 2015, ingana na miliyari imwe na miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Muri iki Cyumweru, igiciro cy’umugabane wa Crystal Telecom cyaragabanutse; kiva ku mafaranga mirongo cyenda (Rwf90) kijya kuri mirongo inani n’atanu (Rwf85).
https://inyenyerinews.info/politiki/crystal-telecom-igiye-gusaranganya-abanyamigabane-bayo-miliyari-1-5-zinyungu/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Crystal.jpg?fit=696%2C411&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Crystal.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSAbagize Inama y'ubutegetsi uhereye ibumoso ni Iza Irame (CEO), David Daluisen (Board Member), John Bosco (Board Member), David Karima (Umunyamabanga), James Gatera (Chairman ucyuye igihe) Ikigo cya Crystal Telecom cyemeje inyungu ya miliyari 1.5 izagabanywa abafite imigabane muri iki kigo, mu nama rusange ngarukamwaka yateranye i Kigali, kuri uyu wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS