Colonel Silas UDAHEMUKA na Air Marshal babangamiye abagenzi bakoresha indege za RWANDAIR
Nkuko ikinyamakuru inyenyerinews.org cyacukumbuye, cyasanze inzego z’ubutasi zikuriwe na Col Silas UDAHEMUKA wahoze akuriye ishami rishinjwe iperereza ryabasirikare barinda kagame ubu akaba yarimuriwe mumutwe wundi wiperereza uzwi kwizina rya ‘’Air Marshal’’ zisigaye zineka abagenzi bakoresha indege za kompanyi RWANDAIR Express.
Zimwe muri izo maneko zirirwa zizungurukana n’izo ndege harimo: Abasirikare bavuye muri Special Forces Unity iyobowe na Lt. Col NKANGURA. Iryo tsinda ryavuye kwa NKANGURA ryagiye riyobowe na Lt MUTAGANZWA. Nyuma bahawe izina rya Air Marshal. Ako gatsiko kitwaza ko kaba gashinzwe umutekano mu ndege, ariko mu by’ukuri kabangamiye umutekano w’abagenzi. Nkuko twabibwiwe na bamwe mu bagenzi no mu bakozi bo muri RWANDAIR Express; izo maneko ziteye impungenge n’icyugazi. Bimwe mu bikorwa biteganywa gukorwa n’akagatsiko; harimo kuroga amafunguro yaba agenewe guhabwa umugenzi batumwe. Ibi biba byiyongera ku kumviriza ibiganiro, kwiba documents, laptops, flash disks n’ibindi by’abagenzi baba bakurikiranywe.
Kubera iyo mpamvu, kompanyi ya RWANDAIR Express ikomeje kugura indege nyinshi ari nako yongera ingendo mu bihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda. Ikindi kandi abayobozi b’iyo kompanyi bahawe inshingano zo kubonera maneko za KAGAME imirimo mu zindi kompanyi z’indege zikorana na RWANDAIR Express.Iri tsinda rya Air Marshal rikoreshwa na General Paul KAGAME ku giti cye. Ibikorwa byaryo nta handi bizwi. Yewe na General Karenzi Karake ntacyo ajya amenya ku barigize cyangwa se ku bikorwa byabo.
Aha twakwibutsako iri tsinda rya Air Marshal rije ryiyongera ku yandi matsinda ya za maneko harimo: DMI (J2), CID, Republican Guards Intelligence Unity, National Security Service, Civil Intelligence Services ikorera kwa Ministri w’intebe, etc.Ikibazo gikomeye ni uko izo nzego zose zidakorera igihugu n’abanyarwanda. Ahubwo zikorera Kagame n’anagatsiko ke mu gukandamiza, gutoteza no kwibasira abanyarwanda bashyira mu gaciro, akenshi babavutsa ubuzima. Iri tsinda rya Air Marshal ryarushijeho kandi kugaragaza ivanguramoko n’ivanguraturere byokamye ingoma y’igitugu ya KAGAME. Iri tsinda nta muhutu cyangwa umututsi utari umuhezanguni barirangwamo.
Kubera iyo mpamvu, inyenyerinews.org iragira inama abanyarwanda bakoresha indege za RWANDAIR Express kwirinda amafunguro bahabwa ndetse no kwirinda ibiganiro n’inshyomoke ziza zibishyanutsaho ngo zirakurikiza wa mugani uvuga ngo “Inshuti uyikura ku nzira!..
https://inyenyerinews.info/politiki/colonel-silas-udahemuka-na-air-marshal-babangamiye-abagenzi-bakoresha-indege-za-rwandair/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/08/Rwandaair.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/08/Rwandaair.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSNkuko ikinyamakuru inyenyerinews.org cyacukumbuye, cyasanze inzego z’ubutasi zikuriwe na Col Silas UDAHEMUKA wahoze akuriye ishami rishinjwe iperereza ryabasirikare barinda kagame ubu akaba yarimuriwe mumutwe wundi wiperereza uzwi kwizina rya ‘’Air Marshal’’ zisigaye zineka abagenzi bakoresha indege za kompanyi RWANDAIR Express. Zimwe muri izo maneko zirirwa zizungurukana n’izo ndege harimo: Abasirikare...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Iyo propagande ishingiye ku bwoba mufite y uko Rwandair ihagaze neza cyane muri iyi minsi. Wibagiwe kubabwira ko bareka gukoresha rwandair. Murababaje gusa ? Rwandair iri gutera imbera. Abashoramari benshi nibo bayikoresha kandi igihugu kiri kuvanamo ubukungu.
Iyi nkuru irumvikana ko yakoranwe ubuhanga n’ubushisozi kandi urakoze kubaburira.
ngo “agapfa kaburiwe ni impongo”.
Naguha ikifuzo kitoroshye : waduha amazina y’izindi maneko zikomeye muri DMI-external security niba ikibaho na Air force Marchal tukajya tuzivugiriza induru ku bibuga by’abanyamahanga?
Ugaragaje amaranga mutima yawe,ukudashira mugaciro,nivangura ryinshi rigeretseho kwanga Igihugu ubeshya abatarebakure kugikunda. Gusa wakwisubiraho.
Ugaragaje amaranga mutima yawe,ukudashira mugaciro,nivangura ryinshi rigeretseho kwanga Igihugu ubeshya abatarebakure kugikunda. Gusa wakwisubiraho. Gusa nkeneye kumenya ibyo uvuga aho bishingiye.
Birababaje umutungo wu Rwanda kuba ushirira mubikorwa nkibyo bigayitse byiterabwoba!
Ko nakoze comment mbaza abakorana na Silas Udahemuka ntimuyihitishe?harimo kosa ki?
igikorwa kigayitse nukubura ibyo ukora ukirirwa wandika amateshwa nkaya. uzaze mu rwanda wenda wabona icyo ukora. erega twarabamenye iyo mutagifite umugati muravugishwa.
Nkamwe iyo muvugishwa ayo magambo,mwavuye kubusambo bwanyu mubona ibyo bigambo bisebanya bizabageza kuki.Muribeshya u RWANDA ruyobowe neza nuwo abanyarwanda bose bihitiyemwo,mwese mwahunze kubera gutinya accountability ya mafuti yanyu
Inyenyeri news ,
iyi nkuru vraiment irasuzuguritse igaragaza ubumenyi buke muba mufite. Imagine;
1.Ese Rwandair niyo itunze air Marshalls yonyine? this is a requirement by all national Airlines, ICAO (a UN body that regulates Civil Aviation) requires the state to provide security to the traveling public. u Rwanda ahubwo niba rubikora ni urwo gushimwa.
2. Ese uko mubizi, airmashals bahurira hehe n’imizigo y’umugenzi (flash disk, computers etc?), ikindi baroga bate umugenzi? (ibiryo biva muri hotels biri secured, kandi airmartials sibo bagaburira abagenzi ntanaho bahurira n’ibiryo, kandi an airline cannot destroy its reputation in that way.,
thisis technically impossible ibi mwandika aba ari propaganda yo kwangisha abagenzi gukorehs a national Airline (engendering fear of using air transport in the public ) which is regarded as a terrorist activity. it again strips you naked about your naivity and ignorance.
3. how can a full colonel lead a team of not more that 3 people (atleast by the Civil aviation standards)?
Ariko mwaretse amatiku, mubona ibyo byatumarira iki; dore twebwe abanyarwanda icyo dukeneye kumenya mw’iatangazamaku: Amasoko mashya, akazi n’ibindi naho ubu butiku buvanze nubudirijyi ntacyo bimaze. You are not professional journalist
Ako kagabo ndakazi inaha Kirirwa kicira isazi mumaso kubera inzara. Bwakwira kagashaka computer yokwandikiraho amateshwa. Mporanibagirwa kugafata ngonkakubite icupa mumutwe.
Ahubwose baje tukabagenera uwo mugati ko tuwufite kandi ko Arabavandimwe bacu.Rega mumenyeko nubyaye ikiboze akirigata.
Mubareke aba bose bilirwa babuza abanyarwanda amahoo, babahiga bukware, igihe cyabo ,nacyo kizagera. Bose bazumurwa, ibi byose balimo gukora bazabibazwa. Bazicuza igihe cyo kwicuza cyararangiye. Ikindi kibazo, iyi ngoma y’abatutsi ilimo gusigira izindi génération z’abatutsi amakuba batazikuramo, kuko birababaje kubona génération zizaza z’abatutsi zizajya zibazwa ibilimo gukorwa n’ababyeyi babo b’abicanyi ruharwa.
Mbega Kanuma!!
Koko! ndabona ari copie et coller y’imvugo y’abafaransa muri na Bagosora muri 1992, ngo Inkotanyi nizikomeza imirwano zizasanga mu Rwanda nta Mututsi ukiharangwa!. iyi black mail irashaje, n’iyi rondakoko, irimo ubujiji bwinshi kuko twese turi abantu, from experience ntawe utajya ku ngoma, ikibazo ni icyo uyikoresha, kandi iyo uyikoresheje mu kubangamira ubwoko ubu n’ubu, uvaho nkuko ingoma ya Habyara byayigendekeye. niba ari byo utekereza, cg agatsiko kawe, uhebe, ntacyo uzabona.