Amakuru atugezeho yemeza ko Col Anaclet Kalibata yaje guhemba umugorewe wabyariye mu’Bubiligi, akaboneraho namahirwe yokunekera leta ya Kigali. Col Kalibata uyobora serivisi y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, izwi kwizina rya (Immigration and Emigration) mu rurimi rw’icyongereza, irishami rya Immigration kandi rikaba ribarirwa muri National Security Services, Ibiro bikuru by’iperereza mu Rwanda.

Nyuma yaho iperereza ry’uRwanda ricengerewe n’amategeko mpuzamahanga kubera ibyaha by’ubwicanyi bw’urukozasoni bwakorewe abanyarwanda mubihe by’intambara bumenyekaniye nababikoze biganjemo bamwe mungabo zigihugu, bamwe bakaba arabayobozi bakuru ba Leta ya Kagame bakaba kandi baziritse ku mpapuro mpuzamahanga zisaba kubafata bagashyikirizwa inkiko. Ubu  Leta ya Kigali isigaye ifata abadafite isano rya hafi n’inzego z’iperereza, kandi badashakishwa n’inzego mpuzamahanga akaba aribo ubu boherezwa mu mahanga ngo batoteze abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, bakoresheje Iterabwoba nokubizeza ijuru mu’Rwanda. Ubundi abazwi ku murongo w’imbere mw’Iperereza badashobora kurenga imbibi z’uRwanda (mu by’ukuri bameze nk’abafungiye muri gereza nini yitwa uRwanda ku bibareba).  Mu basanzwe bazwi mu kugira uruhare mu kwica no gutoteza abatavuga rumwe na Paul Kagame, ni Gen Karake Karenzi,  Col Dani Munyuza na Gen Jack Nziza; uyu Gen Jack NZIZA ubundi ukora akazi k’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo akaba ariko yaranze kurekura akazi k’iperereza kubera kumenyera kumena amaraso y’abana babanyarwanda kandi akaba agifite lisiti ndende yabo bagomba kwivugana we na shebuja President Paul Kagame.

Uyu Col Karibata Anaclet amaze igihe asiragira ku mugabane w’uBurayi yihishe inyuma y’ukuza gusura umugore we wari waraje kubyarira mu Bubiligi.

Uyu mugore we Agnes Kalibata ministry wubuhinzi nubworozi, akaba yaramaze kwegera izabukuru nta rubyaro, ariko kubera ko uBubiligi buzwiho ubuhanga mu gutabara ababyeyi bahura n’ibibazo byo kubona urubyaro, akaba yarahamaze igihe kinini yivuza ariko kubw’amahirwe ya Rurema akaba yashoboye mu minsi ishize kubyara impanga bikoreshejwe ibyitwa “IVF (in vitro fertilisation) treatment”. Ubu nuburyo mubihugu byateye imbere bafasha abagumiwe gusama “Ni yonkwe”!!!. Birashimishije kubona yibarutse impanga ariko bikaba bibabaje cyane kubona umugabo we aho gufata ikiruhuko ngo yishimane n’umuryango we mushya hamwe n’abavandimwe, ahubwo  yar’ahishe inyuma ingendo zo kubuza amahoro abatavuga rumwe na Leta iyobowe na President Paul Kagame.

Dore ibigwi bya Col Kalibata muruzinduko rwe mu BURAYI ariko by’umwihariko mu Bubiligi. Umuntu wari waragiye mu’Bubirigi aho guhemba Madam we ngo anamwicare iruhande, ahubwo yirirwaga yiruka inyuma y’Umuhuzabikorwa wa RNC Dr Theogene Rudasingwa  warumaze igihe asura abayoboke ba RNC mu Burayi.

Col Kalibata Anaclet niwe wayoboraga inama zishakisha zikanagaba ibitero mu mahoteri aho Dr. Theogene Rudasingwa yabaga acumbitse, ariko kubw’umutekano uzwi mu Burayi nta gitero na kimwe cyagiraga icyo kigeraho, dore ko amahoteri ahenda abafite umutekano utavogerwa kandi na polisi yigihugu cy’ububirigi izi neza imikorere ya leta ya Kigali.

 

Ikindi kandi nuko abanyarwanda cyangwa se Intore zatumwaga zaheraga ko zicinya akadiho mu tubare twa Matonge ahantu hakunze guhurirwa n’abanyarwanda abanyeCongo nabandi banyamahanga maze bakisangirira akavinyo, aha ni mu mugi mukuru wu Bubirigi Bruxells. N’uko maze intore zikigamba ubutumwa zahawe maze umugambi wazo ukagaragara utarashyirwa mu bikorwa. Na none kandi kubera ko Intore zimwe zitacyemera  imigambi mibisha aho iva ikagera zagezaho zibimenyesha abayoboke ba RNC maze gahunda igahera mu nama yayiteguraga.

Aho Intore zibinaniriwe, hiyamabajwe abanyekongo baguriwe na Col Kalibata Anaclet na Uwamungu (Maneko muri Ambassade y’uRwanda mu Bubiligi), ariko kuberako Abanyarwanda nabenshi mubatuye cyangwase bakomokka mubiyaga bigari bamaze kumenya ukuri kubibera mu karere kiwabo bakabwira abayoboke ba RNC ubutumwa bahawe na Col Kalibata maze bakisubirirayo bemye inoti za Kigali bakazishyira mu mufuka.

Byose binaniranye, Leta ya Kigali yoherezaje aba GP (abasirikare barinda Paul Kagame) kuko aribo bizerwa, aba basilikare barinda President Paul Kagame batoneshwa bakanahembwa kuruta izindi ngabo zigihugu. Bazaga bihishe inyuma ya za Visa zo gusura bene wabo, ariko kuko nta banga rikiba muri serivisi z’iperereza nako z’ubwicanyi za Kigali, abayoboke ba RNC baheraga ko babimenya aba bicanyi ntibagire icyo bageraho. Ibanga mubanyarwanda risigaye ryarabaye ikibazo kuko cyera aho byitwaga abaHutu ko ngo bari bafitanye ikibazo nabaTutsi, ibyo byataye agaciro mu Banyarwanda baba mumahanga kuko ubu abaTutsi basobanukiwe n’abaHutu bafatanije kurwanya Gitera nikibimutera, naho agatsiko ka Kagame ko gakomeje amacakubiri. Abanyarwanda benshi bafatanije gushyira hanze ubujyejyera bwa leta ya Kagame nubusambo buvanze n’ubwicanyi.

Abo bose boherezaga icyo bakoraga birirwaga bitemberera mu ma Hoteli ya Bruxelles bwa kwira bakigira kwinywera za Matonge akazi bakaba baragashoje, bagakora rapport ko RNC bayibuze maze inoti zasagutse kuzo bataramamo Matonge bakazishyira mu mifuka bakitahira Kigali. ARIKO LETA YA KAGAME YAGIRA AMAFARANGA IRAKARAMA!!!!!! Birashimishije ko baba abayoboke ba RNC cyangwa n’Intore bazi neza icyo bashaka n’uburyo bayakira ubundi ukuri aho guherereye barahazi, kuko ikibazo ahanini cyugarije U’rwanda n’ukwisobanurira kandi RNC ikaba imaze kugenda isobanurira benshi ndetse bigaragara ko m’umwaka umwe imaze gutera intambwe ishimishije.

Iyo urebye uburyo amafaranga aseswa hano mumahanga wagira ngo Ambassade yu’Rwanda ifite imigabane mu tubare twa Matonge kuko byaba intore, abo ba GP cyangwa izindi ntumwa za Paul KAGAME nka ba Rushema na Manasse Muhudi bayobowe na Maneko mukuru wa Ambassade Uwamungu niho bafatira agahiye. Bakizimana n’ibindi ntavuze, nzavumba.

Wagira ngo uwo Uwamungu we yimuye ibiro kuko yibera mu tubare twa Matonge akazi kakaba karamunaniye: ese ubu businzi bwe sibwo bwaba bwaratumye Col Kalibata, ba Rutagengwa Franco, Patrick Karuretwa bibera aha bu Bubirigi aho bapanga ibitero by’ubugizi bwa nabi bwakorerwa RNC na n’ubu bwabananiye kuko RNC ihagaze neza?

President Paul Kagame yakomeje kugira agasuzuguro gakomeye n’ukwishongora gukabije agereranya Bruxells na Biryogo, aha hakaba arahantu haciriritse cyane muri Kigali. Nkeka ko ari kuri ako gasuzuguro yagiriye u’Bubiligi ashaka gukomeza kwerekana ashaka kwica no gutoteza abatavuga rumwe nawe nk’uko yahitanye inzirakarengane nka Rwisereka Kagwa, Bea Kayitesi yiciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi benshi yamariye ku icumu za Kenya n’ahandi.

Ubu rero mbere y’uko atahuka asubira mu Rwanda, Col Kalibata Anaclet yikoreyemo kuko nta numwe akizera, akaba yirirwa ahamagara abayoboke ba RNC akoresheje nomero ziba zihishe ariko amakuru dufite akaba yerekana ko abo yagiye ahamagara  ahamagara bose bamuteye utwatsi.

Bikaba byaragaragaye ko atinya gutaha ntacyo agezeho: ESE UBUNDI ARAJYA HE YAKWISABIYE UBUHUNGIRO AKITANDUKANYA NABICANYI BA LETA YA KIGALI HAKIRI KARE, HATO ATAZAJYANWA AHO BAKURU BE DANI MUNYUZA, GEN RUTATINA NA GEN GUMISIRIZA BARUHUKIYE!!!!!!!! Niyo nama namugira wenda akibonera akanya ko kwishimana n’umuryango we mushya. AGAPFA KABURIWE NIMPONGO 


.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Kalibata.jpg?fit=240%2C208&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Kalibata.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSAmakuru atugezeho yemeza ko Col Anaclet Kalibata yaje guhemba umugorewe wabyariye mu'Bubiligi, akaboneraho namahirwe yokunekera leta ya Kigali. Col Kalibata uyobora serivisi y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, izwi kwizina rya (Immigration and Emigration) mu rurimi rw’icyongereza, irishami rya Immigration kandi rikaba ribarirwa muri National Security Services, Ibiro bikuru by’iperereza mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE