Col Jules Mutebutsi wahoze ari umusirikare wa Leta ya RD Congo mbere y’uko yivumbura akinjira mu gisirikare cya CNDP cyayirwanyaga ku mugoroba wo kuwa 9 Gicurasi 2014, uyu mugabo yitabye Imana azize indwara y’umutima nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Kuri uyu wa gatanu nimugoroba Col Jules Mutebutsi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Nk’uko bamwe mu bo mu muryango we babitangarije Itangazamakuru ngo yaba yazize indwara y’umutima (heart attack) yamufatiye aho yari acumbikiwe akihutanwa kwa muganga aho yaje kugwa nyuma y’iminota mike ari kwitabwaho n’abaganga.

Nyakwigendera Col Jules Mutebutsi

Uyu mugabo yavukiye mu misozi ya Uvira mu kwezi kwa mbere 1960. Yinjiye mu Rwanda n’abasirikare basaga 300 mu kwezi gatanu 2004 n’abasirikare be bavuye i Bukavu muri Kivu y’Epfo nyuma y’imirwano yari ibashyamiranyije n’ingabo za Gen Mbuza Mabe yari yungirije ku buyobozi bwa division ya 10 y’ingabo za Congo muri Kivu y’Epfo.

Bageze mu Rwanda aho batse ubuhungiro, we n’abasirikare be babaye mu nkambi ahoze hitwa ku Gikongoro, nyuma ku bwumvikane bwa Leta zombi n’ibihugu by’Akarere uyu mugabo kimwe na Laurent Nkunda baje gufungirwa mu Rwanda ngo intambara y’umutwe wa CNDP na Kinshasa ihagarare.

Uyu muryango we watangaje aya makuru wirinze kugaragaza ibitaro yaguyemo n’ubwo rwose wemeje ko yapfuye azize umutima.

Mu gukomeza gushaka amakuru arambuye ku rupfu rwe twavuganye na Buturu Eugene Umuhuzabikorwa w’impunzi zose z’abanyekongo ziri mu Rwanda usanzwe uyobora inkambi y’impunzi ya Kigeme atubwira ko nta makuru ahagije y’uru rupfu afite ku rupfu rwa Col Mutebutsi kuko yavuye mu nkambi y’impunzi kera Buturu ataraza mu Rwanda.

Abandi babana bugufi na Col Mutebutsi batashatse kwivuga amazina kubera impamvu z’umutekano wabo, bemeje iby’uru rupfu ariko batinya kugaragaza ibitaro yaguyemo.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSCol Jules Mutebutsi wahoze ari umusirikare wa Leta ya RD Congo mbere y’uko yivumbura akinjira mu gisirikare cya CNDP cyayirwanyaga ku mugoroba wo kuwa 9 Gicurasi 2014, uyu mugabo yitabye Imana azize indwara y’umutima nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we. Kuri uyu wa gatanu nimugoroba Col Jules Mutebutsi yitabye Imana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE