CNLG imereye nabi umunyamideli Kate Bashabe
CNLG imereye nabi umunyamideli Kate Bashabe kubera campaign yari yatangije yo kugurisha imipira yo mu bwoko bwa T-shirts murwego rwo gufasha abacitse kw’icumu rya Genocide bakeneye ubutabazi.
Uyu munyarwandakazi wamaganywe na CNLG kandi yari yaregereye akanagirwa inama y’abo yashobora guheraho arashaka, nkabakenewe gusanirwa amazu cyangwa abakeneye ububasha mu kubona minervales kugirango bakomeze kwiga.
Leta y’uRwanda igenda ibeshya yuko ibereye abacitse kw’icumu umubyeyi , ko ntacyo bazayiburana ariko ikabima ubutabazi. Ntabwo Kate bashabe yagize icyo gitekerezo cyo kubafasha atabitewe no kubona akarengane n’inzara barimwo.
Imfashanyo reta igenda ivana kw’isi yose mwizina ryabo ntihagire uyibona, yubakwamwo amazu n’amagorofa.
Biragayitse cyane kubona dushishikarizwa kwibuka nkurubyiruko, hagira ubizirikana, ashaka gufasha ababikeneye na CNLG yamwihereye urutonde rwabo, abizizwa.
Iyi ni imikorere bwoko ki?
Ni gute CNLG ibeshya ko iharanira inyungu z abahejejwe mu gahinda na genocide yarangiza ikabambura uburenganzira bwo gutabarwa? Ikanambura nyirugutabara uvuga ko hari icyo yabamarira inzira yo kubafasha?
Ubu muzongera muvuge ko abantu badafashkwe bugwate? Ko reta itabakoresha ibacuruza kandi inabyihariye?
Christine Muhirwa