new rockUrukiko rukuru rwa Pretoria ho muri Afrika yepfo rwohereje umusore w’umunyarwanda (Nsabimana Yozefu) gufungirwa muri prison nkuru ya Pretoria izwi kwizina new lock, akazongera kwitaba mu kwezi gutaha. Uyu musore ushinjwa kuba yaragerageje kwica Captain Emile Rutagengwa, iperereza ryagaragaje ko yari yatumwe na bamwe muri ba maneko b’u Rwanda bakorera muri ambassade y’u Rwanda aho nyine muri afrika yepfo. Amakuru dukesha mugenzi wacu wari wagiye muri urwo rukiko rwicaye kuya 11/10/2013, yadutangarije ko umushinja cyaha yagaragaje ko ataribwo bwambere Bwana Nsabimana nabagenzi be bagishakishwa bagaragaye mubikorwa byo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batuye muri Afrika yepfo cyokora yirinze kuvuga abandi yaba yarahungabanyijrie umutekano; akavuga ko ngo bitagiye mu nkiko kubera kubura ibimenyetso bihagije. Yongeraho ko ngo ubu noneho bwo yifatiwe n’uwo bari bamutumye kwica.

Jack Nziza nabambari

Umushinja cyaha yagize ati, hali kwitariki ya 29/9/2013 aho capt Rutagengwa Emile yinjiraga muri Maxim Hotel, aho ngo ni Mu mugi wa Pretoria hanyuma ngo yaje kwerekeza muli toilete za Hotel aliko akurikirwa n’abasore babiri bamusanga muli toilete umwe amufata mw’ijosi, Emile yahise afata imbunda yahawe na leta y’Afriika yo hepfo kubera ikibazo cy umutekano mukeya aterwa na maneko za leta y’u Rwanda.

ubwo  Nsabimana Yozefu yafashe Capt Rutagengwa Emile arwana no kumwambura imbunda; barayirwanira ariko Capt Rutagengwa Emile amurusha ingufu, Nsabimana ananirwa kuyimwambura, ubwo Police yahise ihasesekara aba arinayo ihosha iyo ntambara.
yamukuye aho imujyana kumufunga akaba yaramaze I minsi igera kwicumi afungiye kuri Prison nkuru ya Pretoria aregwa ibyaha bitatu byo gushaka kwivugana abatavuga rumwe na leta yu Rwanda.

Kuwa 11/10/13 mugihe cya saa Sita zamanywa nibwo yagejejjwe ku rukiko rukuru rwa Pretoria aho aregwa  kugerageza kwivugana Rutagengwa Emile. abashinzwe umutekano basanze yaravuganaga  kuli telefone igendanwa  na     Maneko wa Embassade yu Rwanda Didier Rutembesa usanzwe yigamba mu tubari Iyo amaze gusinda avuga ko ngo ashinzwe gushakisha abatavuga rumwe na leta yu Rwanda, urubanza rukaba ruzakomeza ukwezi gutaha

Captain Rutagengwa n’umwe mu basilikare bahoze mu ngabo z’urwanda aliko aza guhunga, twamubajije impamvu yatumye atandukana na leta ya Kagame iyoboye U’Rwanda ubung’ubu, yadusubije adusaba kuzamubaza icyo kibazo ubundi ko ubu ahuze, ngo k’uko ako kanya yarimwo kwiruka kubirebana n’urubanza rw’izo nsore nsore zitumwa kubahungabanyiriza umutekano, ati: Ndahamya ko aba bose baba boherejwe na Gen Jack Nziza. Mu rwenya rwinshi ati: Bararushywa n’ubusa, hano dutuye amategeko arakora ntacyo bazageraho. Twabajije Capt Rutagengwa impamvu atitabaje imbunda yarafite yahawe na leta, yatubwiye ko yayitabaza ali uko yananiwe gukoresha amaboko, ati aliko abangaba narinshoboye kubafata, ubwo nzayikoresha igihe nzaba mbona ko biyoberanye. Ati erega twese turabanyarwanda n’uko inda yasumbye indagu, ntabwo bali bakwiye kumvira abicanyi nka ba Nziza na Munyuza ngo baze kwitera ibibazo. N’uko Captain Rutagengwa ashyira telephone hasi, ntabwo arubwa mbere aho maneko z’urwanda zigerageza kumena amaraso mu bihugu byo hanze, mu mwaka wa 2010 Gen Kayumba Nyamwasa yararusimbutse, nyuma yaho z’imwe mu mpunzi zituye m’ubwongereza zabwiwe n’ibiro by’iperereza ry’icyo gihugu ko ngo zishobora kugirirwa nabi na leta ya Kigali. Hirya no hino hamaze kugwa abanyarwanda benshi mu bihugu bitandukanye, Mumwaka wa 2011 umunyamakuru wikinyamakuru inyenyeri yarasiwe i kampala ho muri Uganda, ibyo byose kandi abanyamategeko nabanyamakuru ndetse nimiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu bakomeje gutunga agatoki leta ya Kigali. Cyokora leta ya Kigali ikabihakana n’ubwo bwose hali amajwi yumvikanye hose kw’Isi yabamaneko b u Rwanda baciririkanya ibiciro byo kwica bamwe mu bahoze arabayobozi b’ingabo zu Rwanda.

Tuzakomeza kubibakurikiranira birakyakomeza.