Toronto niwo mujyi munini muri Canada, ukaba uwa mbere kw’ Isi utuwemo n’abantu b’amoko atandukanye. Abanyarwanda basanga 3000 ni bamwe muri ayo moko atuye uwo mujyi. Nk’uko umusomyi w’Ikaze Iwacu, utarashatse ko dutangaza amazina ye, yabyiboneye mu kwezi gushize kwa nzeli, ubwo yari mu gikorwa cya Rwanda day, Gallican Gasana niwe munyapolitiki wenyine ugaragara muri Totonto, kandi uvugwa cyane muri uwo mujyi. Andi mashyaka ya opposition ashobora kuba ahakorera mu bwihisho cyangwa se akaba atarahagera.

Ubutwari bwa Gallican Gasana muri gihe cya Rwanda day

galican

Gallican Gasana n’umunyarwanda utuye muri Canada, mu majyepfo ya Ontario. Ni umunyamabanga nshigwabikorwa w’ Ishyaka AMAHORO. Ubutwari bw’ uyu « mugabo » ku rugamba rwo guhangana n’ubutegetsi mpotozi bwa Paul Kagame, bwagaragaye cyane kubera ingufu Inkotanyi zakoresheje mu guhangana n’ibikorwa bye igihe cya Rwanda day i Toronto. Dore zimwe mu ngero:

  • Amakuru aturuka mu rwego rw’ubutasi bw’u Rwanda avuga ko Gallican Gasana ariwe munyapolitiki uhangayikishije Kagame muri iki gihe mu mujyi wa Toronto. Ibi byemezwa n’ukuntu imodoka zatwaraga ba maneko mu gihe cyo gutegura Rwanda day i Toronto, zahoraga zicicikana zijya Brampton na Hamilton, kureba niba hari inama n’imwe Gallican akorana n’abanyekongo. Imodoka izi nsoresore zagendagamo, uyu musomyi w’ Ikaze Iwacu yigeze gusanga ihishe mu kigunda, kiri inyuma ya Convention Centre iri ku muhanda wa 1 Summer Line, tariki 23/09/2013 mu ma saa tanu z’ijoro. Iyo modoka yari Toyota Camry ifite plaque BRMM057 yaririmo abasore 3.
  • Ubwo uyu myapolitiki w’icyamamare mu mujyi wa Toronto yasesekaraga ku kibuga, aho Kagame day yabereye, ari kumwe n’umuryango we mu modoka ya Benz y’umukara, insoresore nyinshi za maneko za Kagame zamufashe amafoto n’amavidewo bitagira ingano. Bigaragaza ko yari ikibazo kuri bo koko!

Ubutwari bwa Gallican Gasana, bwatumye, ubwo yahingukaga aho imyigaragambyo yaberaga, abigaragambyaga bose bamwakiriza amashyi menshi, batangira no kumuririmba. Umwe mubigaragambyaga, yavuze ko amashyi Gallican yahawe ari ukubera ko ariwe munyapolikiti wenyine wigaragaje muri Toronto, arwanya ubutegetsi bwa FPR ku mugaragaro, nta muntu n’umwe yihisha. Yongeyeho ati  » dore bariya bantu bose ubona hariya hakurya muri Rwanda day, abenshi bazi Gallican, bahura nawe buri munsi hano muri Toronto, abandi bakorana nawe. Ariko yashirutse ubwoba yitandukanya n’ikibi arwanya Paul Kagame na RPF ye ku mugaragaro. Gallican nimureke tumushyigikire, tuve kuri ba bandi birirwa bavuga ku maradiyo gusa! »

Gallican Gasana yakoresheje ingufu nyinshi kandi zidasanzwe mu guhuriza hamwe imbaraga z’abanyarwanda (n’ubwo bari bake), n’iz’ abanyekongo, kugirango bateshe umutwe Paul Kagame ubwo yari muri Toronto.

Mwari bake beza; Imbaraga zanyu ntizapfuye ubusa

Ibyabereye London ubushize, ubwo Paul Kagame yagaburirwaga amagi, byari isomo rikomeye kugira ngo uyu mwicanyi ruharwa atarya andi ageze muri Toronto. Nubwo muri Toronto amagi atageze ku modoka yari itwaye iyi nkoramaraso, ariko dore bimwe mubyagaragaje ko imyigaragamyo yageze ku ntego yayo 100%:

  • Kubera imyigaragambyo, byatumye Paul Kagame arinda ataha adatembereye umujyi wa Toronto, n’ukuntu yari awukumbuye. Uyu munsi umubajije aho CN Tower cyangwaLake Ontario biherereye, ntabyo yabikubwira kandi yari acumbitse kuri metero zitarenga 200, uvuye aho ibi bintu nyaburanga biri.
  • Babuze salle bakoreramo Rwanda day, bayikorera mu ruganda! Uburyo Paul Kagame yinjiye muri salle y’uruganda, aho Rwanda day yabereye, bwari busuzuguritse cyane. Umwe mu baturage bo muri Toronto (umuzungu) wari muri Rwanda day na we yagize ati« ntitwari tuzi ko hari umuperezida wakirwa gutya n’abaturage ayobora. Biteye isoni! ». Uyu munsi, abapolisi ba Canada bari bashinzwe umutekano barumiwe babonye akaryango umuntu uvuga ko ngo yahagaritse jenoside, yinjiriyemo.
  • Kubera gutinya imyigaragambyo, byatumye Jeannette Nyiramongi, ba Cyomoro na Ange, batitabira igikorwa cya Rwanda day i Toronto n’ukuntu bari bashyuhiye gutembera uwo mujyi! Basigaye muri Amerika bakurikiranira ibirori kuri Television y’u Rwanda.
  • Itangazo ryatumiraga abantu muri Rwanda day Toronto, ryavugaga ko Rwanda day izaba iminsi 2, kuri 27 na 28 Nzeri 2013. Ariko siko byagenze. Uyu munsi mukuru wo gusesagura umutungo w’ igihugu wabaye umunsi umwe (kuri 28 Nzeri), umara amasaha 3 gusa. Bitewe no gutinya imyigaragambyo, Kagame yahagaze saa Kumi, Rwanda day isozwa saa kumi n’ebyiri. Abantu biriwe ku kibuga, barambiwe babinjiza muri salle kwicarayo ntacyo bari gukora, kugeza Kagame aje. Nta cyo kunywa, nta cyo kurya!

Uko umwicanyi Paul Kagame yakiriwe ubushize muri Toronto, bitanga icyizere cyinshi cyane ko ingoma ye iri mu marembera. Abibuka neza, muri 2003, Paul Kagame yabonye igihembo (award) bwa mbere mu buzima bwe, cy’umuyobozi mwiza ukiri muto. Icyo gihe, aho Kagame yajyaga hose, bamwakiraga nk’igihangange. Yagendaga yemye aho yatumirwaga hose, ubwibone bwaramurenze. Ariko aho raporo ya Loni kubwicanyi na jenoside Paul Kagame yakoreye abahutu muri Congo (Mapping report) isohokeye, uyu mwicanyi asigaye yakizwa amase, amafu n’amagi; kandi agatambuka yunamye cyane, yihishe ngo batamubona bakamubaza abana b’abanyarwanda n’abanyekongo yamariye mu kuzimu.

rwanda-day

Abakomera Paul Kagame na FPR amashyi nabo baracyari benshi

Kubibwira umuntu uri mu Rwanda, uhora abona Kagame yokereye mu mujyi ashagawe n’amamodoka ishyano ryose ngo ararinzwe, cyangwa se yateje ibyokere muri Village Urugwiro ngo niwe boss, ntiyabyemera; ariko mu by’ukuri, Paul Kagame asigaye ameze nk’igifungo cy’ishati cyacitse indodo, hakaba hasigaye akadodo kamwe gusa kagifashe.

Abanyamashyaka bacu nibave mu magambo, bagabanye igihe bamara ku maradiyo no mu tubari, ahubwo bamanuke basange abayoboke babo babahe gahunda zifatika z’ukuntu kariya kadodo gasigaye kacika. By’ umwihariko abanya-Toronto, musigeho gukorera mu bwihisho; musigeho kwitotomba no kuvugira mu matamatama ngo ingoma ya Kagame murayirambiwe. Nimuyoboke uwo ariwe wese ubereka inzira nzima kandi ishoboka (realistic) yo kwigobotora iyi ngoma mpotozi ya Ruharwa Paul Kagame. Umusanzu wa buri wese, nk’uko ashoboye, urakenewe.

perpetue-muramutse-150x150

Perpetue Muramutse, umutegarugori wahagaurukiye kurwanya akarengane mu Rwanda

Gallican Gasana n’ishyaka rye Amahoro, Radio Itahuka, Ikondera Infos, Perpétue Muramutse wo muri International Women’s Network for Democracy and Peace, itsinda ryose ryavuye i Montreal, abavuye muri Amerika bose, n’abanyatoronto bake bagaragaye uwo munsi; by’umwihariko Abarundi n’ Abakongomani biyuha akuya burigihe kubw’inyungu z’ Abanyarwanda, n’iz’Akarere k’Ibiyaga bigari, abanyarwanda babagomba icyubahiro.

Ku banyamashyaka batagaragaye uwo munsi, biragoye kumvisha umuntu uri imbere mu gihugu, ko agomba guhaguruka agakora revolution yera (itamena amaraso!), mu gihe wowe udashobora gukora gahunda y’uko abayoboke bawe bakwifatanya n’abandi mu myigaragambyo, umunsi Kagame yaje i Burayi! Aho gahunda ya revolution yera, itamena amaraso si indoto za bamwe baba bashaka kwimenyekanisha gusa?!!! Cyangwa se bari gutegura imyigaragambyo izabera imbere ya Village Urugwiro…

Inkuru dukesha Ikaze Iwacu

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/galican.jpg?fit=540%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/galican.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSToronto niwo mujyi munini muri Canada, ukaba uwa mbere kw’ Isi utuwemo n’abantu b’amoko atandukanye. Abanyarwanda basanga 3000 ni bamwe muri ayo moko atuye uwo mujyi. Nk’uko umusomyi w’Ikaze Iwacu, utarashatse ko dutangaza amazina ye, yabyiboneye mu kwezi gushize kwa nzeli, ubwo yari mu gikorwa cya Rwanda day, Gallican...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE