Theogene Turatsinze wambaye lunettes zumukara na costume yumukara.

Bwana Turatsinze, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Bank) cyangwa (Banque Rwandaise de Developement) yitabye Imana yishwe n’abagizi ba nabi nyuma yo gushimutwa nkuko tubikesha amakuru aturuka hirya no mu gihugu cya Mozambique i Maputo.
Amakuru avuga ko Bwana Turatsinze Yashimuswe kuwa gatanu w’icyumweu gishize ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba nyuma umurambo we uza kuboneka mu mazi uziritse akandoya amaguru n’amaboko.
Bwana Turatsinze wabaga muri Mozambique kuva mu mwaka 2009, yayoboye BRD kuva mu mwaka wa 2005-2008 ariko kandi yaje guhatwa kwegura kubera ubwumvikane buke na leta ubwo bamusimbuzaga uwari umwungirije Bwana Kayonga. Mubwumvikane buke yagiranye n’abakoresha be harimwo ko Bwana Turatsinze yategetswe kwemeza ko bank ko yahombye akanahanaguza amadeni yarifite ariko aranangira ababwira ko bidashoboka guhanagura amadeni kandi amafaranga yarayobeye mumifuko y’abayobozi. Ubwo nibwo yahatiwe kwegura uwamusimbuye Bwana Kayonga we yahise akora uko yategetswe n’abayobozi b’igihugu. Ariko kandi ejo bundi havuka ikibazo cyuko IMF (international monetary fund) hamwe na World Bank (Bank Yisi) zatangaje ko zigiye gukorera iyo bank ibarura dore iyo miryango ko ariyo yagurije iyo bank amafaranga menshi, bityo rero iyo miryango ikaba yarifite gahunda yo kubonana na Bwana Theogene Turatsinze kugirango abafashe gusobanukirwa uko amafaranga bagurije iyo bank yo guteza imbere u Rwanda yayoyotse.
Aya makuru aje akurikira andi yasobanuraga ko Bwana Turatsinze yazize abagizi ba nabi cyakora bishoboka ko noneho arabagizi ba nabi bashobora kuba barateguwe na leta y’iwabo, dore ko impungenge zibyo yari buzasobanurire ba maneko bimiryango mpuzamahanga yagurije BRD ziyongereye. Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’umwe muri ba maneko ba leta y’u Rwanda wasabye ko amazina ye atatangazwa wasobanuye ko Bwana Turatsinze bamaze iminsi bamushakisha ariko kandi ntibiborohere kuko atarakunze kuboneka, yasobanuye ko abayobozi b’iperereza bemeje ko yarabangamiye ubuyobozi bitewe ni perereza rya IMF na Bank y’isi rigomba gutangira mu minsi mike.
Bwana Turatsinze yakoraga ibikorwa by’ubucuruzi ndetse kandi akaba yigishaga muri Kaminuza aho yari anungirije umuyobozi wa University.
Bwana Turatsinze yari umukunzi w’imikino ukomeye by’umwihariko Volleyball. Mu mwaka ushize mu mikino nyafrica yabereye Maputo, uyu mugabo yakiriye ku meza ikipe y’igihugu ya Volleyball, abashimira uko bari bagerageje kwitwara ndetse buri mukinnyi amugenera amadorari 100 y’Amerika.
Abanyarwanda bajya muri Mozambique bamwe bemeza ko yabafashaga kumenyera muri iki gihugu cyangwa kugera ku makuru y’ibyo bashaka.
Theogene Turatsinze yari afite impamyabumenyi ya Masters muri Management yavanye muri Australian Catholic University y’i Sydney.
inzego z’umutekano mugihugu cya Mozambique zamenye ishimutwa rya Turatsinze, zakoze iperereza maze ku wa Gatandatu mu gitondo umurambo we utoragurwa hafi y’inyanja y’Abahinde uziritse amaboko n’amaguru.
Polisi yo muri iki gihugu ikomeje iperereza ngo imenye ibyihishe inyuma y’urupfu rwa Turatsinze wari usanzwe ari umucuruzi ndetse n’umuyobozi muri kaminuza yigenga y’i Maputo dore ko yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo (Master’s in Management).
Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.