Abanyamategeko na Sosiyete Sivile mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba na Sosiyete Sivile y’u Burundi bagejeje mu Rukiko rwa muryango wa Afurika y’uburasirazuba(EACJ) ikirego gisaba ikurwaho rya kandidatire ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Muri iki kirego cyagejejwwe mu rukiko kuwa Mbere, taliki ya 6 Nyakanga, basaba urukiko rwa EAC gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Burundi, cyemereye Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mu batanze iki kirego, Sosiyete Sivile y’u Burundi yari ihagarariwe n’abavoka bane aribo Me Dieudonnė Bashirahishize, Me Gustave Niyonzima, Me Cyriaque Nibitegeka na Me Janvier Bigirimana.

Mu nama zitandukanye z’abakuru b’ibihugu bya EAC nta n’imwe yigeze isaba ko kanditatire ya Nkurunziza yateshwa agaciro, zagiye zisaba ko habaho ibiganiro, kandi amatora akigizwa inyuma. Iheruka yasabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yavanwa kuwa 15 Nyakanga akajya kuwa 30 Nyakanga 2015.

Nshingiye ku mategeko na Politiki irangwa mu karere k’ibiyaga bigari ntabwo bizoroha kugirango urwo Rukiko rufate imyanzuro itesha agaciro kandidatire ya Nkurunziza.  Urukiko rwa EAC rusobanura amategeko ajyanye nikibazo cy’amategko arebana namasezerano ya EAC agenga akanayobora uwo muryango ariko ntanarimwe rwemerewe kwinjira mu matageko  arebana n’ igihugu.( The Court has jurisdiction over the interpretation and application of the East African Treaty of 1999)  Therefore given the recommendations of the heads of state, The EAC is most likely to rule in accordance with the wishes of the East African Heads of State of course excluding Kagame who is hostile to Nkurunziza  based on personal issues rather than  on principle