Burundi: Gerenade yatewe mu nzu basengeragamo ikomeretsa abantu 7
 

Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2017, umuntu utazwi yateye gerenade mu nzu abantu basengeragamo ikomeretsa 7, igikorwa leta y’u Burundi yafashe nk’icy’iterabwoba.

Iki gikorwa cyabereye mu Ntara ya Bubanza mu gace ka Rugazi, iyo nzu ikaba yaratewemo gerenade imwe, barindwi bakomeretse bakaba barahise bajyanwa mu bitaro kwitabwaho.

Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida w’u Burundi akaba yanenze iki gikorwa aho yagize ati: “Gerenade yatewe mu nzu y’amasengesho, igikorwa cy’iterabwoba nk’icyakorewe nyakwigendera Minisitiri w’ibidukikije”.

Buhoro buhoro ni nako hakomeza kugaragara ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’u Burundi, bikorerwa uwo ari we se, ku baturage n’abayobozi, abasirikare bakomeye n’abafite amapeti yo hasi,… ibi bikaba bikorwa mu gihe Leta itangaza ko umutekano ari mwiza ku kigero cya 99%.