Byibura abapolisi 34 nibo bamaze gupfira mu bibazo by’umutekano byagaragaye mu Burundi nyuma y’aho Perezida Nkurunziza yiyamamarije manda nshya abamurwanya bavuga ko itubahirije amategeko. Abandi bapolisi barenga 300 bakomerekeye muri iyi myivumbagatanyo kandi uyu mubare uracyiyongera nk’uko byemezwa na Minisiteri y’umutekano.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko abapolisi 34 aribo bishwe 293 barakomereka abandi 8 bahuye n’ubumuga buhoraho nk’uko byemezwa na Minisitiri w’umutekano mu Burundi Alain Guillaume Bunyoni ubwo yagaragaza ibimaze kugaragazwa na Minisiteri ayoboye ku birebana n’uburwayi bwakomotse ku myigaragambyo yo kwamagana Perezida Nkurunziza iri gukorwa n’abamurwanya.

polisi

Minisitiri Bunyoni ntatangaza imibare y’abasirikare cyangwa abakora mu bigo by’iperereza bahuye n’izi mvururu bagakomereka cyangwa bakahasiga ubuzima.

Ku ruhande rwa ONU rwo ruvuga ko nyuma y’aho imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza itangiye muri Mata uyu mwaka abantu 250 aribo bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abayihunze bakabakaba mu 200,000

Ku ruhande rwa Polisi y’u Burundi ruvuga ko kugaragaza abahutajwe n’iyi myigaragambyo ari uburyo bwo kugaragaza ukuri kw’ibyo polisi imaze gutakaza muri iyi myivumbagatanyo nk’uko byemezwa n’ishami rishinzwe itumanaho muri Polisi.

Muri iyi nyandiko Alain Guillaume Bunyoni avuga ko iyo polisi y’u Burundi atagaragaza ubunyamwuga kuko iyo bitaba gutyo iyi mibare itangazwa ntiba imeze itya.

Bunyoni

Imiryango itegamiye kuri leta yo ivuguruza iyi mibare. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi na Mpuzamahanga yo ishinja Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano gufunga mu buryo bunyuranye n’amategeko, iyica rubozo ndetse no kwica abantu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ikinyamakuru Jeune Afrique n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko iyi miryango ishinja Police y’u Burundi kwica abigaragambya hakoreshejwe amasasu ya nyayo muri ibi byumweru bitandatu bishize mu mujyi wa Bujumbura.

Godefroid Bizimana

Alain Guillaume Bunyoni Minisitiri w’umutekano mu Burundi yashyizwe mu bihano na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 23 Ugushyingo 2015.  Alain Guillaume Bunyoni yashyizwe mu majwi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba yarahaga amabwiriza na Polisi yo gutera ubwoba no gucecekesha abarwanya guverinoma.

Ngo ibi bikorwa bya kinyamaswa yabifatanyaga n’umukuru wa Polisi wungirije Godefroid Bizimana nawe wagerekagaho gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya ndetse n’ibikorwa bya kinyamaswa ku bigaragambya batitwaje intwaro.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSByibura abapolisi 34 nibo bamaze gupfira mu bibazo by’umutekano byagaragaye mu Burundi nyuma y’aho Perezida Nkurunziza yiyamamarije manda nshya abamurwanya bavuga ko itubahirije amategeko. Abandi bapolisi barenga 300 bakomerekeye muri iyi myivumbagatanyo kandi uyu mubare uracyiyongera nk’uko byemezwa na Minisiteri y’umutekano. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko abapolisi 34 aribo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE