Nk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’u Burundi, abantu bane baraye bishwe mu ijoro ryo kuwa gatatu ushize mu gace ka Mutakura n’aka Kinyankonge, ahumvikanye urusaku rw’amasasu na za grenade byatangiye ijoro rikigwa.

“Ku muhanda wa 8, hari abantu 2 bapfuye bakaba bararashwe mu kurasana kwabaye hagati y’abashinzwe umutekano n’udutsiko tw’abanyabyaha bitwaje intwaro”, ibyo n’ibyatangajwe kuri uyu wa kane n’umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye.

Nk’uko amakuru aturuka ahabereye ibi bintu agera ku kinyamakuru cyo mu Burundi, Iwacu, dukesha iyi nkuru, ngo abo bantu 2, abasaza bo bazwi mu gace, bari batawe muri yombi n’abapolisi. Ni abashinzwe umutekano bari babatwaye mbere y’uko basangwa bapfuye. Uwa mbere yitwa Gasongo uri mu myaka 60. Uwa kabiri yitwa Phillipe, nawe wari mu myaka 60 akaba yari nk’umubyeyi kuri Panta Leon Hakizimana nawe wishwe kuwa 01 Nyakanga n’abahungu be 2 i Mutakura.

JPEG - 360.8 kb
Nyakwigendera Gabin Sungura / Ifoto: Iwacu-Burundi

Ku muhanda wa 12, ni uwari umukozi wa sosiyete y’ubwishingizi yitwa Jubilee witwa Gabin Sungura nawe wishwe nabi cyane, aho bivugwa ko abamwishe bamukuyemo umutima mbere yo gutwika imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Probox.

Umuvugizi w’igipolisi akaba yagize ati: “Yashakaga kujya Carama, polisi imubwira ko hari amasasu menshi i Mutakura, ariko yarakomeje imodoka ye iraraswa”. Yakomeje avuga ko ahitwa Kinyankonge naho hari umuntu wahiciwe agacibwa umutwe.

Amafoto agaragaza ubu bwicanyi twirinze kuyashyiramo yose bitewe n’ukuntu ateye ubwoba, gusa icyo umuntu yavuga nuko amahanga nakomeza kurebera ibibera mu Burundi abaturage bazashira ubundi buri umwe akajya ajya hariya agasaba imbabazi ngo ntiyabashije gutabara nk’uko byagenze mu Rwanda.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSNk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’u Burundi, abantu bane baraye bishwe mu ijoro ryo kuwa gatatu ushize mu gace ka Mutakura n’aka Kinyankonge, ahumvikanye urusaku rw’amasasu na za grenade byatangiye ijoro rikigwa. “Ku muhanda wa 8, hari abantu 2 bapfuye bakaba bararashwe mu kurasana kwabaye hagati y’abashinzwe umutekano n’udutsiko tw’abanyabyaha bitwaje intwaro”,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE