Burera – Ibiraro bitatu biri mu kagari ka Nyamicucu mu midudugudu ya Rubaya na Nkururo byasenywe n’amabuye menshi imvura yo mu kwezi kwa cumi na kumwe yamanuye mu misozi, ubu kujyana umurwayi kwa muganga n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda muri ako gace ntibikorwa uko bisanzwe.

Kunyura aha hantu ku kiraro cya Rubaya biragoye cyane uri ku kinyabiziga

Bavugirije Evariste, umuyobozi w’umudugudu wa Rubaya mu kagali ka Nyamicucu mu murenge wa Butaro  avuga ko haguye imvura nyinshi mu kwezi kwa cumi na kumwe, imanura umusozi haza amabuye menshi asenya ikiraro, imivu itwara imyaka n’ubutaka, ngo icyo gihe n’umuhungu umwe  bita Bonja Niyonkuru w’imyaka 17 yahasize ubuzima.

Avuga ko imivu yamanuye amabuye ku misozi ya Mulemba no Mumatare, asenya ibiraro bitatu birimo icya Rubaya, Gashanje, n’ikitwa Karitini kiri ku mupaka utandukanya u Rwanda na Uganda.

Bavugirije avuga ko ubwo izuba ryongeye kuva bashobora gutangira gukora umuganda wo gusana ibi biraro, ariko ngo abona amaboko yabo akwiye kunganirwa n’imodoka zikora imihanda kuko ngo byarangiritse cyane.

Ikiraro cya Gashanje ngo cyasenyutse hari hashize igihe gito cyubatswe n’umurenge. Karitini na cyo ni ikiraro kiri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, cyarasenyutse ngo ntikigikoreshwa kandi cyari kibafitiye akamaro kanini.

Umwe mu bazi kariya gace avuga ko imvura igwa igasenya ibiraro yaherukaga kugwa kera ku buryo ukuntu ibiraro byabo byacitse bari bazi ko bikomeye ngo biratangaje cyane.

Yagize ati “Umuhanda (ahari ikiraro cya Rubaya cyasenyutse) ufite akamaro gakomeye cyane, imodoka zazaga kuhapakira imbaho, ibirayi, ibishyimbo n’amasaka ntizikibona aho zinyura. Ni umuhanda ukomeza ujya ku ishuri ribanza rya Kiringa, hari na Paroisse ya Kiringa y’Itorero rya Anglican mu Rwanda.”

Avuga ko ari umuhanda munini uhuza akarere ka Burera na Kabale muri Uganda.

Ati “Abantu batuye aha bashobora kugura ibintu Uganda imodoka zikabipakira, imodoka zashoboraga kuza kuhafata nk’umurwayi igihe byihutirwa ariko ntabwo ubu byakunda kuko n’ibiti ntibyashobora kujyaho (ku kiraro).”

 

Ku kibazo cy’ibi biraro Habumuremyi Evariste Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Burera yabwiye Umuseke ko bamaze kuvugana n’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), ubu ngo ikaba iri kubikoraho.

Twagirumukiza Leonard Umuyobozi muri RTDA ushinzwe gusana ibyangiritse, yatangarije Umuseke ko akarere ka Burera koko kababwiye iyangirika ry’ibyo biraro, hajyayo itsinda ry’abatekinisiye kubireba ariko ngo icyo bategereje ni uko Akarere kabaha ibiciro by’imirimo izakorwa, na bo bagashaka ababikora.

Ati “Biriya ni imirimo iba yihutirwa gukorwa nitumara kubona ibiciro tuzahita dushyiraho ababikora.”

Kuva mu 2011 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gusana, kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo bishobora gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko (Feeder Roads Policy and Strategy for Rwanda).

Muri iyi politiki nibura kugera mu 2027 hazasanwa imihanda ireshya na km 30 000 yo hirya no hino mu byaro.

Imvura nyinshi yo mu Ugushyingo 2017 yamanuye amazi menshi avanze n’amabuye bisenya ibyo biraro n’umuturage umwe arapfa

Uyu muhanda ntugifasha abaturage batuye aha guhahirana n’abo muri Uganda mu buryo bworoshye

Umusaruro wabo ntibakibona imodoka zawugeza ku isoko

Mbere na bwo ikiraro nticyari cyubatse mu buryo bukomeye hariho impaho

Amafoto ni ay’ikiraro cyari mu mudugudu wa Rubaya

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/ikiraro.jpeg?fit=768%2C576&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/ikiraro.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSBurera – Ibiraro bitatu biri mu kagari ka Nyamicucu mu midudugudu ya Rubaya na Nkururo byasenywe n’amabuye menshi imvura yo mu kwezi kwa cumi na kumwe yamanuye mu misozi, ubu kujyana umurwayi kwa muganga n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda muri ako gace ntibikorwa uko bisanzwe. Kunyura aha hantu ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE