Bukuru Ntihabwa Umuti: Umusaza Twagiramungu Yakomeje Gukorera FPR Atabizi cyangwa se arabizi akabyirengagiza?
Twagiramungu Faustin
Hambere aha, abanyarwanda bo hirya no hino baguye mu kantu bitewe na za sinyatire zahuzaga amashyaka ubwo Rukokoma (Twagiramungu Faustin yari yadukanye ko ngo ashishikajwe no guhuliza hamwe amashyaka ngo bashake umuti w’inzira y’amahoro mu Rwanda. Kuli bamwe bagize bati: Inzira yaribonetse, umusaza ahuje abanyarwanda, abandi n’abo bati: Rukokoma arabagurisha nk’uko yagurishije Kinani. Cyokora amenshi mu mashyaka akorera hanze, yanze kwishyira hamwe na Twagiramungu Faustin. By’amahirwe irindi shyaka ryahise rihimbwa ali ryo rizwi kw’izina rya Rwanda Democratic Union (RDU), iryo shyaka ryavutse rikomotse muri RNC (Rwanda National Congress), iyo nduru yarakomeje ndetse biza no kuvamo gutererana amagambo. Hashije iminsi bamwe mu bayoboke ba Rukokoma batangira kwisubirira I Rwanda kwishakira akazi muri leta ya Kagame, ubundi bagafunga umunwa nka Evode Uwizeyemina, Ismail Mbonigaba, Victor Manege, abo bakomeje gutwarwa n’uwitwa David Nkurunziza; umukozi wa leta ya Kigali. Igitangaje rero n’uko noneho n’uzwi kwizina rya Saleh Karuranga nawe ubarizwa muri RDU nawe agiye kwerekeza iya Kigali aho azahabwa akazi. Tubibutse ko Saleh Kaluranga ava indimwe n’umwe mu bayobozi ba FDLR, ngo Kigali ikaba imubona nk’umuntu uzabafasha gucengera FDLR. Evode Uwizeyimana Ismail Mbonigaba Salehe Karuranga
David Nkurunziza ukomeje gufasha leta ya Kigali gutwara abanya politiki bo muri opposition kuyikorera
Abazwi ho kugira amakenga bo mu y’andi mashyaka ntabwo bagiye gusinyana n’umusaza Twagiramungu, umwe mu banyarwanda twaganiriye tumaze kumva inkuru yabiyita abanya politiki mu buryo bwogushaka akazi i kigali, bagize bati: Umusaza Twagiramungu ashaje agonze ipoto! Ati n’ubwo bwose Twagiramungu yari yizeye kuyobokwa na opposiziyo yose ntabwo ariko byagenze, nyuma y’aho ashingiye ishyaka rye ndetse agahamagalira n’abandi gushinga andi mashyaka menshi bakamuyoboka, benshi mu mashyaka akorera hanze bamuteye utwatsi. Aliko kandi igiteye agahinda n’uko abayoboke ba Twagiramungu bakomeje kwerekeza i kigali ntibibuza leta ya Kigali kwikomereza kumena amaraso gufunga no kwica urubozo inzirakarengane. Leta ya Kigali ikomeje kwishimira ubwumvikane buke buri muli oppositions, abaturage bu Rwanda bakomeje kwicwa n’ubukene ndetse n’ihungabana ryinshi rivanze n’ubwoba, ibyo bivanzemo n’imisoro y’ikirenga bakwa kandi abenshi ntaho bakura. Nk’uko amateka abigaragaza, abategetsi bose bagiye bayobora u Rwanda kuva kera, bagiye bihalira ifaranga ryose ry’igihugu ryabaga ribonetse muli banki n’aho ubundi umuturage usanzwe akaba arawunyoye. Ibibazo byugarije abanyarwanda biriyongera buri munsi aho opposition yagahagurutse ikavugira abaturage, ahubwo ikomeje kuyobera kw’ifaranga ndetse n’amacakubiri yoretse u Rwanda rwa Kagame Paul. Faustin Twagiramungu ati: Twishyire hamwe. Nibyo koko, kwishyira hamwe ni byiza ntawe utabikunda aliko twagombye no kwisobanulira guhubuka no kwishyirahamwe icyo ali cyo! None se abanya politiki bishyira hamwe ni mugoroba bwacya bati twisuganye tugende i kigali!? Abantu bishyira hamwe ba kagombye kureba ko bahuje umugambi. Umunya politiki wese ufashe ijambo aho kuvuga ku kibazo cy’abaturage ahubwo yivugira amateka ayobya agira ngo abanyarwanda nti tuli maso! abo bose baba berekeza ku gifu cyabo. Hari nk’ibibazo Leta ya Kigali yakomeje gutera abaturage ariko bitavugwa! Nk’imisoro irenze igipimo, ubusahuzi ndetse no kunyaga abaturage babahata gutanga imisoro badafite aho bakura. Leta y’u Rwanda isahura kugeza noneho n’aho ibeshya abaturage ngo ko bakwiye kuyiguriza. Leta yakoresheje kampanye ya one dollar, isaba abaturage baba hanze bose gutanga i dollari rimwe ryo guteza imbere u Rwanda, ishyiraho icyo bise agaciro foundation, kuri gahunda yo gusaba abaturage bose amafaranga ku bali hanze y’u Rwanda n’abali mu gihugu. Ayatanzwe n’ubu nti turamenya icyo yamaliye abaturage. Ubu mu Rwanda inguzanyo z’abanyeshuli zarahagaritswe n’ubwo igihugu cyatanzweho ingwate ya million 400 za madolari y’America, ngo azishyurwa nyuma y’imyaka icumi. N’ubu hari abakozi ba Leta batari bishyurwa ibirarane!? Inkuru zitugeraho zerekana ko abanyarwanda bakennye cyane kuburyo 4/10 barya limwe k’umunsi, n’aho batatu 3/10 hakaba ubwo bamara umunsi badacanye imbabura bivuze ko biliza umunsi ntacyo bashyize mu kanwa! Imfungwa zifunzwe by’agateganyo zariyongereye n’abaturage baburirwa irengero ntibagira ingano. Abanyarwanda barumvirizwa kuma telephone ndetse na za emails, ibyo bikaba biri mu bintu byateye abaturage ubwoba bwinshi. Cyakora bamwe muri opposition ngo bategereje ko bahamagarwa na Kigali ubundi bakajya gushaka akazi, ndetse no gukoma mashyi. Abandi n’abo bakita cyane ku guharabikana, gutukana, kwitana ba mwana no kubeshyerana. N’ubwo bwose ibibazo by’abaturage Kagame we ntacyo bimubwiye nkulikije uko yakomeje kubisubiramo mu magambo atyaye akunze gukoresha, n’udutsiko twabiyita opposition natwo dutera mu rya shebuja! Nti twibanda ku kibazo cy’abaturage ahubwo twibanda ku bibazo bitandukanye n’ibyo abaturage bategerejeho kurenganurwa. Ibyo rero bifasha umuherwe Kagame kwikomereza ubwirasi no kugabulira abamwegereye kugirango yigumire k’ubutegetsi ntawugize icyo amubaza!Yisukulira umugi wa Kigali aho abazungu bamuha infashanyo barara akabarangaza ubundi bati amajyambere maze umuturage usanzwe akaba arawunyoye. Nkaba nshoje nsaba abanyapolitiki mwese yaba aberekeza iya Kigali cyangwa abali hanze y’u Rwanda kuzaja muvuganira abaturage, aho kuvuganira inda zanyu. Hali aba babanjilije bagannye I Kigali ariko n’ubu batazi aho baherereye kubera politiki ya Kigali iboze! Abasigaye namwe rero, ni mutahilize umugozi umwe muharanira icya kura abatura Rwanda mu kaga balimo.
https://inyenyerinews.info/politiki/bukuru-ntihabwa-umuti-umusaza-twagiramungu-yakomeje-gukorera-fpr-atabizi-cyangwa-se-arabizi-akabyirengagiza/POLITICSTwagiramungu Faustin Hambere aha, abanyarwanda bo hirya no hino baguye mu kantu bitewe na za sinyatire zahuzaga amashyaka ubwo Rukokoma (Twagiramungu Faustin yari yadukanye ko ngo ashishikajwe no guhuliza hamwe amashyaka ngo bashake umuti w'inzira y’amahoro mu Rwanda. Kuli bamwe bagize bati: Inzira yaribonetse, umusaza ahuje abanyarwanda, abandi n'abo bati:...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ye icyo twakwita opposition(politician n\\\’abanyamakuru) ntaho muzatugeza kabisa,nawe se reba nk\\\’iyi title y\\\’inyandiko yawe kubwanjye irasenya ku mpamvu zikurikira:
1. Twagiramungu ni umunyepolike utari umuheza nguni ugendera kwivangura moko, hanze aho muri hari abantu mwahemukiye igihugu n\\\’abaturage bacyo,mutinya politike ishingiye kubwumvikane no kujyaha hamwe n\\\’abandi.
2. Twagiramungu ahamagarira abantu kwishyira hamwe, iyo ababwira kwishyira hamwe aba ahaye agaciro ubushobozi mufite kugirango muhuze imbaraga, none bamwe ngo batinyeko yabanjyana muri FPR, nonese umuntu akubwiye ngo mwishyirehamwe muhuze imbaraga uhita uba inkaye akakuragira uko ashaka nta gutekereza ugira kandiwe, yakubonyemo ubushobozi?
3.Twagiramungu aravuga, akabwira isi yose natwe urubyiruko tukumviraho, kuburyo tuzagira icyo tumukuraho mugushakira umuti ibibazo by\\\’igihugu, abandi mwita opposition politicians ni bande, abanyarwanda tutazi tutumva narimwe bavuga? Uretse Padiri, Twagiramungu, Ingabire, Bernard Ntaganda mwibwirako hari undi muntu uzwi n\\\’abanyarwanda?
4. Hari umunyamakuru hano Kigali uheruka kwandika ngo Kizito yakuriye mu mbuto za PARMEHUTU, rero iyo muvuga RNC na CPC ko bishobora guhura, ibyo ntibishoboka, kubwanjye ntibinakewe, RNC, n\\\’abandi twumva ngo bashigikye Umwami bakwiye gukora indi block opposition, bitavugako barwanya CPC ariko akaba ari abantu badahuje umurogo wa politike, FPR nayo ninde plock, nicyo kivuga demokarasi, byazagera bakicara hamwe bagahuza ibyabo bagakuramo icyagirira igihugu akamaro.
5. Kuba Twagiramungu abo akorana nabo Kigali ibagura cyane, bigaragaza ingufu ze, Kigali iratinya cyane abantu bashobora gukura imbaraga kuri Twagiramungu kuko nubwo ashaje politicians bato bari kumukuraho byinshi bizabafasha, kuvuga badategwa, guhuza abantu, iriya ni intwaro FPR igomba gutinya, kumwiba abantu rero sigitangaza ninzagufu FPR ikomeje kugararagaza zishyigikirwa ninda yabamwe.
6. Twagiramungu,bamwe ntimumwumva arashaje ariko yaramaze gupfa niho muzabona icyo yabamariye, arega ukwibohoza kuzakorwa n\\\’abana bato bari gukurikira phase ya mbere yo kuvuga,gukangura isi n\\\’abanyarwanda, byonyine bigomba kumara hafi imyaka 10, ibikorwa pratique byo kwiboza bigatangira. FPR yamaze imyaka ingahe
Iyo uvuze kwibohora uba ushaka kuvuga iki? nowe se mushaka kuvuga ko igihe u Rwanda ruyobowe n’uwo mu bwoko runaka, ubundi bwoko buhita butangira intambara yo kwibohora??? Ubwo se niwo muco wa politic ba padiri abo bashaka guhozamo abanyarwanda n’u Rwanda?
Nibaza ko politics nkizo zataye igihe. Nubwo ntari umunyepolitic ariko nibaza ko politic nziza ari igihe amashyaka yose (avuga n’atavuga rumwe) babanza kumva kimwe ibifitiye igihugu akamaro aho kwirirwa batangiza icyo Nahimana akunze kwita “Revolisiyo”.
Reka tubare izo revolution na cost yazo.
1959 – Revolution (Igice kinini ny’abanyarwa kiragunga)
1963 – Intambara y’inyenzi (igice cy’Abanyarwanda gikorerwa ubwichanyi)
1990 – Intambara y’inkotanyi (Abatutsi bongera gutangira kwichwa no gufungwa)
1994 – Hutu power revolution (Gonocide iraba)
2017 – Revolution ya Padiri Nahimana (Hazaba iki noneho?)
2024 – Revolution
2031 – Revolution
REVOLUTION ZO KUGEZA ABANTU KUBUTEGETSI NTIZIKORERE ABANYARWA IBYIZA BIRAMA ZIKWIYE GUHAGARA ZIGASIMBURWA NA VISION NZIZA