Ikamyo nini itwara ibikomoka kuri Peteroli yahiriye mu Bugesera hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Gako, irakongoka babiri bahasiga ubuzima kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2015.

Iyi mpanuka yabaye ahagana isaa kumi n’igice ubwo iyi kamyo yamanukaga ku muvuduko munini cyane isa n’iyabuze feri nk’uko byatangajwe na bamwe mu babibonye, harimo n’abayirukanseho bakoresheje moto, bagira ngo barebe iyo biherera.

Ubwo iyi kamyo yarengaga gato ku gasanteri bita “Riziyeri” yahise irenga umuhanda itangira kugurumana, hashira isaha irenga nta butabazi bwo kuzimya burayigeraho, dore ko n’imodoka zizimya umuriro ziyambajwe zari ziturutse i Kigali.

Ikamyo yahiye irakongoka

Ikamyo yahirimye ifite ibirango byo muri Kenya yari ijyanye mazutu mu Burundi.

Abantu batatu bari bayirimo umwe yasimbutse akomereka mu mutwe, ariko abasha kurokoka, kuko abaturage bamutabaye bakamugeza ku ivuriro mu buryo bwihuse.

Mu bandi babiri bari bayirimo, umurambo w’umwe niwo wabonetse, mu gihe bivugwa ko undi we yaba yahiye agakongoka kubw’ikibatsi kinini n’ingufu z’ubushyuhe buhanitse bwa mazout.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, Akarereka Bugesera, yatewe n’impanuka itaramenyekana, kuko n’uwarokotse ari muri koma, aho ari mu bitaro, akaba ntacyo abasha gutangaza.

NTWALI John Williams

Placide KayitareAFRICAPOLITICSIkamyo nini itwara ibikomoka kuri Peteroli yahiriye mu Bugesera hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Gako, irakongoka babiri bahasiga ubuzima kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2015. Iyi mpanuka yabaye ahagana isaa kumi n’igice ubwo iyi kamyo yamanukaga ku muvuduko munini cyane isa n’iyabuze feri nk’uko byatangajwe na bamwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE