“Brigade d’Intervention” yaje guhashya M23 gusa?
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ONU yatoye umwanzura 2098 ushyiraho ingabo zidasanzwe zikorana n’iza MONUSCO ngo zijye kurasa imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, kugeza ubu iyo mitwe yose nta numwe urarandurwa.
Uyu mutwe w’ingabo zidasanzwe woherejwe ariko wakozanyijeho n’abarwanyi ba M23 mu mpera z’ukwezi kwa munani, imirwano irahosha M23 na Kinshasa basubira mu biganiro i Kinshasa.
Uyu mutwe ubu waba uri kongera kwisuganya ngo uhashye imitwe irenga 10 irwanira cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo?
Mu mitwe ya Maï-Maï Asani, Maï-Maï Mayele, Raïa Mutomboki, Alliance pour la libération de l’est du Congo (ALEC), Maï-Maï Kifuafua , FDLR, APCLS, FPC, FPLC, FOLC, M23, ADF/Nalu n’indi mitwe, akazi ni kenshi kuri uyu mutwe w’abatanzania, South Africa na Malawi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ukwakira umuyobozi w’ingabo za MONUSCO umunyabrazil Gen Dos Santos Cruz ko bazagenda barwanya iyi mitwe buhoro buhoro kuko ngo bari batangiriye kuri M23, nubwo atigeze avuga ingengabihe y’uko bazahashya iyo mitwe.
FDLR ni umwe muri iriya mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo, ivuga ko irwanya Leta y’u Rwanda, FDLR ishinjwa ibikorwa birimo guhohotera abaturage, kubambura utwabo, gufata abagore ku ngufu n’ibindi, uyu mutwe ariko kandi hari amakuru yavuze ko waba warafatanyije n’ingabo za Congo mu kurwana na M23.
Abajijwe niba na FDLR na ADF/Nalu irwanya Leta ya Uganda iri mu mitwe yihutirwa bazahangana nayo Gen Dos Santos Cruz yagize ati:
“Birumvikana ko dufite imitwe myinshi yitwaje intwaro hano muri Congo ariko ntabwo yose twayirwanya icya rimwe. Ikiri cyo ni uko iyi mitwe yose tuzagenda tuyirwanya tukayihashya umwe ku wundi aho iherereye.”
MONUSCO na “Force d’intervention” ariko ntabwo bagaragaza igihe nyacyo bazatangira guhashya iyo mitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, imitwe ifatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wo mu karere.
SOURCE: UMUSEKE.RW