rwandadayAmakuru atugeraho muri kano kanya aravuga ko hari ibibazo bikomeye hagati yabateguraga Rwanda Week Ottawa ndetse n’abandi bagiye kuza gutegura Rwanda day Toronto kuva taliki ya 09/09/2013 ubwo Intore za FRP zizaba zigeze muri Toronto zije gutegura iyo Kagame day.

ubu amakuru aravugako IntoreJohn-Rukumbura (1) “Rukumbura John Rwabyuma na Sharangabo Patric “babaga muri Canada, uyu Rukumbura akaba ari mu Rwanda magingo aya mubikorwa bya FPR byo kuba  Intumwa ya rubanda “Intumwa ya Paul kagame” muri rya kinamico ngo ni amatora y’abadepite azaba taliki ya 09/15/2013

Aba bagabo bombi bakaba aribo bagiriwe ikizire cyo gutegura  Rwanda day “kagame day” kuko bazi neza Canada kurusha abandi. Ibyo byatuma umuntu yibaza neza icyo bwana Edide Karuranga na bagenzi be Kayihura Kelly ndetse na  Mudahogora Chantal baba barazize kandi aribo bari bafite iki gikorwa mu maboko yabo kugeza magingo aya.

ariko abeshi twaganiriye baremeza ko13343620474-1-Dr_Karuranga Edige Karuranga  mubyo azira harimo kuba  atabasha gusobanurira abanyarwanda  neza  batuye hano muri Canada impanvu nyamukuru yatumye basubika Rwanda Week, yagombaga kuba kuva taliki ya 28/08/2013 kugeza 02/09/2013, ndetse no kuba abanyarwanda beshi bari baratanze amafaranga yabo muri icyo gikorwa cyaje kuburizwamo na leta ya Paul kagame. Ikindi kandi amaso yabo yaheze mukirere kuri bamwe bifuzaga ko basubizwa udufaranga twabo bari baratanze, dore ko abeshi bavuga ko bitabashimishije na gato guhindura gahunda kandi ntibabashe kubabwiza ukuri impanvu nyamukuru.

Niba mwarabashije kunva ibyo yatangarije, BBC Gahuza miryango yemeza ko kuba batarabashije gukora iyo Rwanda Week ari uko umushyitsi mukuru President Paul kagame atabashije kuza muri iyo Rwanda week. Abandi bakemeza ko Paul Kagame yaba yarabuze  Visa yo kwinjira muri Canada, dore ko amaze imyaka irenga irindwi atahakandagira. Nkuko abeshi mwaba mwarabyunvise ibyamubaheyo ubwo aheruka hano muri Canada, bamuteye amagi ndetse n’ifu z’ubugari .

Kurundi ruhande rwabanyarwanda batavuga rumwe na leta ya Paul kagame inyiteguro irakomeje yo kuzamugaragaza uko ari. Yaza ataza abanyarwanda baramutegereje kandi bariteguye.  Amasoma twabonye i London muri Rwanda day yaduhaye ikizere ko byose bishobora kandi ko iyo amahanga yakuye amaboko kubanyagitugu biba ari ukubaterereza rubanda.

 

Toronto Canada

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/rwandaday.jpg?fit=640%2C315&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/rwandaday.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSAmakuru atugeraho muri kano kanya aravuga ko hari ibibazo bikomeye hagati yabateguraga Rwanda Week Ottawa ndetse n'abandi bagiye kuza gutegura Rwanda day Toronto kuva taliki ya 09/09/2013 ubwo Intore za FRP zizaba zigeze muri Toronto zije gutegura iyo Kagame day. ubu amakuru aravugako Intore 'Rukumbura John Rwabyuma na Sharangabo Patric 'babaga muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE