Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR yatawe muri yombi
Nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abayobozi bakuru mu Itorero Pentekote mu Rwanda ADPR, magingo aya umuvugizi mukuru waryo Bishop Sibomana Jean nawe yatwe muri yombi n’ inzego z’ umutekano.
Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko Bishop Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ itorero n’ ibindi byaha bifitanye isano nacyo.
Yagize ati “Hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye mu iperereza rikomeje mu bibazo by’ icungamutungo w’ Itorero ADEPR,uyu munsi tariki 27/05/2017, ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro wo gukurikirana Umuyobozi/ umuvugizi waryo, Bishop Sibomana Jean ari mu maboko y’ ubutabera mu gihe iperereza ry’ ibanze rigikomeza. Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kimihurura. Akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo n’ ibindi byaha bigishamikiyeho”.
Uyu muyobozi atawe muri yombi nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abandi bayobozi b’ iri torero barimo n’ umuvugizi wungirije w’ iryo torero Bishop Tom Rwagasana.
https://inyenyerinews.info/politiki/bishop-sibomana-jean-umuvugizi-mukuru-wa-adepr-yatawe-muri-yombi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Bishop.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Bishop.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSNyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abayobozi bakuru mu Itorero Pentekote mu Rwanda ADPR, magingo aya umuvugizi mukuru waryo Bishop Sibomana Jean nawe yatwe muri yombi n’ inzego z’ umutekano. Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko Bishop Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS