Perezida Kagame yashutse Binagwaho ngo bapime abanyamerika Ebola none aramwigaramye, inkuru dukesha igihe.com gikorera m’urwanda.

Binagwaho ati Nyakubahwa niko mwari mwavuze

Kagame ati nukerereza abanyamerika ntibazagaruka ubona ayamagufwa azabonwa nande ko aribo bayabona bakikanga. ntubona ibihe turimo byabatangiye guhakana genocide?

Nyuma y’iminsi 3 gusa Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho atangaje ko abagenzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Espagne bazajya bapimwa Ebola ndetse bakamara iminsi bagaragaza uko bamerewe, Perezida Kagame yamunenze bikomeye, agaragaza ko uburyo byatekerejwemo budahwitse.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2014 nibwo Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko umugenzi wese usura u Rwanda aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Espagne azajya apimwa virusi itera Ebola.

Uretse gupimwa, Dr Binagwaho yanavuze ko uyu azajya ahamagara buri munsi kuri nimero 144, hagati ya saa moya za mu gitondo na saa mbiri z’ijoro mu minsi 22 ya mbere akigera mu Rwanda.

Dr Binagwaho yavuye ku izima, nta kidasanzwe mu gupima Ebola abaturutse muri Amerika na Espagne

Abinyujije kuri twitter, Perezida Kagame yanenze bikomeye icyemezo cya Minisitiri Binagwaho avuga ko kitatekerejweho mu buryo bukwiriye.

Perezida Kagame yanenze iki cyemezo avuga ko Dr Binagwaho akora ibintu “macuri”

Nyuma yo kumushimira ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe, yongeyeho ati “Rimwe na rimwe yagiye akora agatekereza nyuma … byakagombye kuba ikinyuranyo!”.

Iki cyemezo cyashoboraga kwangiza byinshi…

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda ikimenya iby’icyemezo gishya cy’u Rwanda, yahise ibitangariza Abanyamerika bose, ibaburira ko uzifuza kuza mu Rwanda agomba kumenya ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa rya Ebola mu Rwanda.

Iyi ambasade yamenyesheje abaturage bayo ko nta burenganzira ifite bwo kuzagira icyo ikora mu gihe Leta y’u Rwanda izaba yafashe icyemezo cyo kugira uwo ishyira mu kato mu gihe asanganywe ibimenyetso bya Ebola.

Yagize iti “Turagira inama Abanyamerika baba bahinda umuriro (fever) cyangwa batembereye mu bihugu Ebola yaba iri kugarika ingogo ko gutemberera mu Rwanda muri iyi minsi ari ibyo gutekerezwaho neza bitewe n’ingamba zo gupima abinjira mu gihugu…”

Ebola ntikiri iy’Abanyafurika nk’uko benshi babyibwiraga, abera nabo barapimwa

Iki cyemezo cyaje ari gishya by’umwihariko ku bagenzi baturuka cyangwa bataramara iminsi 22 banyuze muri ibyo bihugu bibiri, kuko ubusanzwe hafashwe ingamba ku bantu bose binjira mu gihugu aho babanza gupimwa, ndetse abaturuka mu bihugu byashegeshwe nka Liberia, Guinea Conakry na Sierra Leone bo ntibanemerewe kwinjira mu gihugu mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda iki cyago.

Nta gushidikanya ko iyo iki cyemezo gishirwa mu bikorwa cyari kubangamira cyangwa kigasubiza inyuma byinshi birimo ubukungu bw’igihugu binyuze mu bukerarugendo bwari kugwa, ndetse n’umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu ukaba wazamo agatotsi.

Dr Binagwaho ntiyateye igeri…

Nyuma y’uko agiriwe inama cyangwa akabitekerezaho birenze uko yari yabikoze mbere, Minisitiri Binagwaho yahise atangaza ko icyemezo yari yafashe gikuweho ndetse yemeza ko cyari icyemezo yafashe ubwe, ntaho gihuriye nta Guverinoma y’u Rwanda.

Binagwaho yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima ikuyeho isuzuma ridasanzwe ku bagenzi baturuka muri Amerika na Espagne. Dusabye imbabazi ku cyaba cyangijwe n’icyemezo cyanjye!”

Gusa yongeyeho ko imbaraga u Rwanda ruri gushyira mu kurwanya Ebola harindwa abaturage barwo zizakomeza gushyirwa mu bikorwa.

Ambasade y’Amerika mu Rwanda ikimenya ko iki cyemezo cyakuweho yahise itangariza Abanyamerika bose ko Minisiteri y’Ubuzima yabamenyesheje ko abagenzi baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa Espagne batagisabwa kuzajya bahamagara buri munsi bamenyesha uko ubuzima bwabo buhagaze

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame yashutse Binagwaho ngo bapime abanyamerika Ebola none aramwigaramye, inkuru dukesha igihe.com gikorera m’urwanda. Binagwaho ati Nyakubahwa niko mwari mwavuze Kagame ati nukerereza abanyamerika ntibazagaruka ubona ayamagufwa azabonwa nande ko aribo bayabona bakikanga. ntubona ibihe turimo byabatangiye guhakana genocide? Nyuma y’iminsi 3 gusa Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho atangaje ko abagenzi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE